Iminyorogoto mu Murima: Inzira Iharanira Kubungabunga Ibidukikije n’Iterambere ry’Abahinzi
Mu bice byinshi by’u Rwanda bifite imisozi, ubuhinzi bukorwa ku butaka butunganyijwe nabi bwagiye butera isuri, bigatuma ubutaka bwera butwarwa n’amazi y’imvura, umusaruro ugahora ugabanuka. Iminyorogoto yaje nk’igisubizo gifatika mu kurengera ubutaka no kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko mu bice by’imisozi miremire.

Iminyorogoto ni uburyo bwo guhindura ubutaka bwo ku misozi bukagabanywamo amaterasi ahagarika amazi atemba yihuta. Ibi bituma amazi y’imvura aguma mu murima igihe kirekire, agacengera mu butaka, bityo bigafasha ibihingwa kubona amazi n’intungamubiri bihagije. Ubu buryo bugabanya cyane isuri, bukarinda ubutaka kwangirika no gutakaza uburumbuke bwabwo.
Mu karere ka Musanze, abaturage bavuga ko iminyorogoto yahinduye imyumvire n’imibereho yabo. Nsengiyumva Jean Pierre, umuhinzi wo mu murenge wa Muhoza , avuga ko mbere y’uko batunganya imirima yabo bakoresheje iminyorogoto, imvura nyinshi yajyanaga ubutaka n’imyaka yabo.yagize Ati: “Twahingaga tugasarura duke cyane. Imvura yagwaga igatwara ubutaka bwose, imyaka igakama cyangwa ikabora.”
akomeza avuga ko nyuma yo gushyira iminyorogoto mu murima, ibintu byahindutse.aho avugako “Ubu amazi araguma,m u butaka bwaragarutse, n’isarura rya riyongereye. Nemeza ko Nshobora kweza Ibihagije umuryango wanjye ntarinze kwangiza ibidukikije cyangwa gushaka ahandi nahinga,”
Iminyorogoto kandi ituma hashyirwaho ibyatsi n’ibiti bifata ubutaka, bikagabanya imyuka ihumanya ikirere kandi bigafasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ubu buryo buhuza ubuhinzi n’ubwiteganyirize bw’ibidukikije, bukagira uruhare mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere bagira uruhare mu guhugura abaturage ku kamaro k’iminyorogoto no kuyibungabunga. Ibi bituma abahinzi bagira ubumenyi bwo kuyifata neza no kuyibyaza umusaruro mu gihe kirekire.
Mu gihe ubuhinzi bugezweho bukomeje gusaba kurengera ibidukikije, iminyorogoto igaragara nk’inzira irambye ituma ubutaka buramba, umusaruro ukiyongera, n’abahinzi bakagira ejo hazaza heza hadahungabanye.

By:Florence Uwamaliya
![]()

