U Rwanda Rwatangije Ubukangurambaga Bushya bwo Kwirinda SIDA Mu Rubyiruko
Ubukangurambaga bw’Amezi Atandatu: U Rwanda Rwiyemeje Gufasha Abaturage kumenya no Gukoresha Serivisi z’Ubuzima bw’Imyororokere mu buryo bwizewe.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 36, tariki ya 1 Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ubwandu bushya bwa VIH mu baturage bari hagati y’imyaka 15–49 buri ku gipimo cya 2.7%, kikaba ari cyo cyiciro gishyirwaho imbaraga nyinshi.


Umuhire Jeanne, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, yasabye urubyiruko gukoresha serivisi z’ubuzima ziri ku rwego rwo hejuru mu gihugu.Yagize ati:”Serivisi z’ubuzima zirahari kandi zigerwaho na buri wese. Twese dufite inshingano zo kumenya amakuru y’ukuri no kwihitiramo neza. Tugomba guca akato no gufasha abandi kubaka ubuzima bushingiye ku mahitamo meza.”Naho Dr Gallican Nshogoza Rwibasira, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yibukije ko iri bukangurambaga rizibanda ku bikorwa bitanga umusaruro ufatika:
- Gukoresha agakingirizo neza
- Gukangurira abagabo kwisiramuza
- Gushishikariza abafite virusi gufata imiti ya ARVs neza
- Gukoresha imbuga nkoranyambaga n’amashuri mu kugeza ubutumwa ku rubyiruko
Dr Gallican yavuze ko uburyo bushya bwo kwegera abaturage burimo ibiganiro, ihuriro ry’urubyiruko no kwegera imiryango bizafasha kugabanya ubwandu bushya no guca imyumvire icira urubanza abafite virusi.Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Dr Fatmata Lovetta Sesay uhagarariye UNDP mu Rwanda, yashimye intera igihugu kimaze gutera:“Rwanda ni icyitegererezo mu gukumira SIDA. Gushyira abaturage ku isonga mu mishinga yo kurandura indwara ni isomo rikomeye ku bindi bihugu.”U Rwanda ruri mu bihugu byageze kuri byinshi muri gahunda ya UNAIDS ya Triple 95, ubu rukaba ruri ku 96–98–98:
- 96.9% by’abanduye bari ku miti igabanya ubukana
- Hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye bafata imiti neza
- Igipimo cy’uko umwana yanduzwa cyagumye munsi ya 2% kuva 2015
- Ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bukagera kuri 35.2% mu 2023
- Ubwandu mu bagabo baryamana n’abagabo bumanuka buva kuri 6.9% (2021) bugera kuri 5.8% (2024)
Ubu bukangurambaga bushya bw’amezi atandatu burashimangira icyerekezo cy’Igihugu: kurandura burundu ubwandu bushya bwa VIH, kongera ubukangurambaga, kurwanya stigma no guha urubyiruko ubushobozi bwo gufata icyemezo kibubungabunga ubuzima.



By:Florence Uwamaliya
![]()

