Amakuruibidukikije

Amabuye y’agaciro yo muri Congo azamura ubukungu gusa ibidukikije birahatikirira

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifite amabuye y’agaciro akomeye ku rwego rw’isi, harimo coltan, cobalt, tantalum, na gold. Aya mabuye ni ingenzi cyane ku bukungu bw’isi kuko akoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa, n’ibinyabiziga by’amashanyarazi. Mu myaka ishize, ibiciro by’aya mabuye byazamutse cyane kubera isoko ry’isi rikeneye cyane ikoranabuhanga rishingiye ku mashanyarazi n’itumanaho.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bwongereye ubukungu bw’igihugu. Raporo za Banki y’Isi zigaragaza ko umusaruro w’iyi sector ushobora gutanga miliyoni z’amadolari buri mwaka. Mu bice byacukuwe cyane, abaturage bamwe babonye uburyo bwo kubona amafaranga yihuse, kandi Leta ibasha kubona imisoro yinjira mu bikorwa byo guteza imbere igihugu. Icyakora, aya mahirwe afite igiciro gikomeye: ubuzima bw’abantu bukomeza guhungabana.

Abacukuzi benshi bakora mu buryo bwa kinyamwuga ndetse n’abakora ubucukuzi bwa gicuku bakunze guhura n’ingaruka zikomeye. Bamwe bahasiga ubuzima kubera imyuka mibi, imiterere y’ubutaka idakwiriye, cyangwa impanuka zituruka ku bikoresho bikomeye. Nk’urugero, raporo za Human Rights Watch zerekana ko buri mwaka abantu benshi bahasiga ubuzima kubera imyuka ihumanya umwuka cyangwa imiyoboro y’imitwe y’amabuye isenyuka mu buryo butunguranye.

Nyamara, naho ubukungu bwiyongera, ibidukikije birahungabana. Ubucukuzi budateguwe neza butuma imigezi yandura kubera  kuyiyunguriramo  amabuye naho bamaze  kuyatunganya bagakarabiramo arinako Bazivamo ,amavuta, ndetse n’amabuye y’imyanda ajugunywa mu biyaga n’imigezi. Ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage kuko amazi yanduye atuma habaho indwara ziterwa n’uburozi mu mazi. 

Nk’uko imibare yerekana, mu myaka itanu ishize, ubucukuzi bwa cobalt bwazamutse ku gipimo cya 30%, coltan ku gipimo cya 25%, naho ubucukuzi bwa zahabu bwiyongereyeho 20%. Nubwo ibi byazamuye ubukungu bw’igihugu, umubare w’abacukuzi bahasiga ubuzima cyangwa bakangirika ku buryo bw’igihe kirekire nawo uriyongera.

Abahanga mu bidukikije basaba ko habaho uburyo bwo gucunga neza ubucukuzi, hakongerwa uburyo bwo kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abantu. Icyakora, isoko mpuzamahanga rikomeje gukenera amabuye y’agaciro, bigatuma hari ukutita ku mabwiriza y’umutekano n’ibidukikije. Ibi bituma RDC ibarirwa mu bihugu bifite amahirwe menshi y’ubukungu ariko ari n’igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubuzima n’ibidukikije.

Mu gihe ubucukuzi budateguwe neza, imigezi ikomeza kwangirika, ubutaka burasenyuka, kandi ingaruka ku baturage zigaragara mu gihe kirekire. Ni ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga, n’amasosiyete akora ubucukuzi bafatanya mu gucunga neza aya mabuye y’agaciro, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu, kuzamura ubukungu, no kurengera ibidukikije.

Amabuye y’agaciro muri Congo ni umutungo w’isi, ariko ibiciro byazamutse bikwiye kugendana n’uburyo bwiza bwo gucunga no kurengera ubuzima n’ibidukikije. Niba ibi bidakorwa, ubukungu bushobora kuzamuka, ariko ubuzima bw’abantu n’ibidukikije bizahungabana mu buryo budashobora gusubizwa inyuma.

By:Florence Uwamaliya 

Loading