AmakuruImikino

UCI iraharanira umutekano w’abakinnyi no kurengera ibidukikije

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yashimangiye ko mu gihe udushya mu bikoresho by’amagare dukenewe kugira ngo siporo ikomeze gutera imbere, umutekano w’abakinnyi ndetse n’ubuziranenge bw’ibikoresho bigomba kuza ku isonga.

Ikibazo cyavuzwe cyane ni ubujyakuzimu bw’amapine (rims). Inganda zimwe zasabaga ko byakwemererwa kugera kuri 80mm, nyamara UCI yemeje ko 65mm ari cyo gipimo ntarengwa ku masiganwa asanzwe. Lappartient yagize ati:

“Niba ugerageje ipine rya 80mm mu gihe hari umuyaga ukomeye, rishobora kwinjira mu mukinnyi rikamwangiriza. Ni ibintu biteje akaga. Tugomba gushyiraho amategeko aharanira umutekano kuko amasiganwa agenda arushaho kwihuta. Mu myaka itanu ishize, umuvuduko wiyongereyeho hafi 1.8 km/h mu masiganwa manini.”

Yasobanuye ko ubushakashatsi bwakorewe ku magare arenga 10,000 mu marushanwa akomeye nka Tour de France bwerekanye ko nta bakinnyi bakoreshaga amapine arenze 60mm, bigaragaza ko igipimo cya 65mm ari hejuru y’ibisanzwe.

Mu rwego rwo kunoza ibiganiro, UCI yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Inganda zikora ibikoresho by’imikino (WFSGI).

Lappartient yagize ati: “Twemeranyije gusangira amakuru no kugirana ibiganiro byubaka. Ariko nasobanuye neza ko UCI itazigera ikoresha ubwo bufatanye ngo ihindure isoko. Kurushanwa hagati y’inganda zitandukanye ni byo bituma habaho udushya, kandi udushya ni umutima w’umukino w’amagare.”

Maria Gonzalez, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo EcoCycle Industries gikora ibikoresho by’amagare bishingiye ku kongera gukoresha ibyuma n’ibikoresho bitangiza ibidukikije, yashimye UCI ku bw’icyo cyerekezo gishya:

“Turi mu rugendo rwo gukora amapine n’ibindi bikoresho bikoze mu bikoresho byongera gukoreshwa, bitangiza ibidukikije. Turifuza ko siporo y’amagare iba urugero mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe. Ubuziranenge n’umutekano nibyo dukurikiza mbere na mbere, hanyuma tugashyira imbere kurengera ibidukikije.”

Samuel Niyonkuru, umwe mu bakinnyi b’Umunyarwanda witabiriye amarushanwa y’Isi, yavuze ko ibyo UCI iri gukora ari inyungu ku bakinnyi bose:

“Iyo dufite amapine n’amagare yizewe, tuba twizeye umutekano wacu. Noneho kuba inganda zitangiye gukora ibikoresho bidahumanya ikirere, biraduha ishema ryo kuba abakinnyi tubereye urugero mu kurengera ibidukikije. Ubu siporo yacu ntabwo ikiri iy’abakinnyi gusa, ahubwo ni inzira yo kubaka isi nziza.”

Perezida wa UCI yasoje avuga ko amategeko agomba gutangwa hakiri kare kugira ngo inganda zibone igihe gihagije cyo gutegura ibikoresho bishya, kuko akenshi bitwara imyaka ibiri kugira ngo igikoresho gishyirwe ku isoko.

“Intego yacu si ugutuma amasiganwa agenda buhoro, ahubwo ni ukugabanya umuvuduko wiyongera mu buryo budacontrolwa, kugira ngo dukomeze kurinda abakinnyi ariko nanone tugashyigikira udushya no kurengera ibidukikije,”

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading