TICO, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Urubyiruko n’Abanyantege nke
Umuryango TICO (Thriving Inclusive Community Organization) washinzwe mu 2019 i Kigali n’urubyiruko rwifuje guteza imbere bagenzi babo n’abandi bahura n’imbogamizi mu buzima, cyane cyane abanyantege nke. Kuva icyo gihe, TICO yabaye urubuga rutanga amahirwe y’amasomo, amahugurwa n’ubumenyi bwibanda ku rubyiruko rwize ariko rutarabonye akazi, ikarwigisha uburyo bwo kwihangira imirimo iciriritse no kwiteza imbere.

Egide Habinshuti, uyobora TICO, asobanura ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko guhanga udushya no gushyira mu bikorwa imishinga y’ubucuruzi iciriritse. TICO itumira urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, rugasuzumwa maze imishinga yatoranyijwe igahabwa inkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa. Iyo mishinga irimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’ubucuruzi butandukanye Kugirango biteze imbere.

Isimbi Karo, umwe mu banyuze muri gahunda za TICO, yashimye cyane amahugurwa y’amezi atatu yitabiriye. Yagize ati: “TICO yampaye amahirwe yo guhagarara imbere y’abantu no gutekereza cyane, byagura ibitekerezo byanjye. Umushinga wanjye wemerewe kandi utsinze, ubu ngiye kuwushyira mu bikorwa.”
Undi musore witwa Salehe yagaragaje uburyo TICO yamubereye imbarutso. Afite kompanyi ikora ifu y’igikoma yongerwamo amagi kugira ngo ibe ifite intungamubiri nyinshi. Yinjiranye n’umushinga wo gukora amasabune akoreshwa ibishishwa by’inanasi, ndetse anakora divayi yongera agaciro ku musaruro w’ibanze.

Salehe avuga ko ibi byose yabitangiriye ku mafaranga make, aturuka ku nguzanyo yagenerwaga muri kaminuza, akaguramo ibikoresho bike. Yagize Ati: “Kenshi imishinga ipfira mu bitekerezo, aho umuntu avuga ko nta mafaranga ahagije afite. Nibyo natangiye mfite bike ariko byatumye nkura amaboko mu mufuka, ntangira kujya ku isoko ry’umurimo. Urubyiruko dukwiye kwiga gukoresha bike dufite, kuko nabyo bishobora kuduteza imbere.”

Uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yashimiye urubyiruko rwitabiriye amahugurwa, anabashishikariza kudapfusha ubusa ayo mahirwe. Yagize ati: “Turashimira TICO uburyo idahwema gushyigikira urubyiruko mu iterambere. Ndibutsa urubyiruko rufite ubwandu bw’agakoko ka SIDA ko gufatira imiti ku gihe. Ni byo bizatuma mubaho neza, mukomeze gushyira mu bikorwa imishinga yanyu no kwiteza imbere. Ntimugapfushe ubusa amahirwe mufite.”
Uyu munsi, TICO imaze gufasha urubyiruko ruhagije ruri muri gahunda ikomeje kurushaho kuba urubuga ruhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa. Nk’uko Egide Habinshuti abivuga, nubwo bakiri bake, intego ni ukwagura ibikorwa kugira ngo urubyiruko rwinshi rugerweho, rwigishwe kwihangira imirimo no guhindura ibitekerezo mu bikorwa bifatika.
Mu by’ukuri, TICO yabaye igicumbi cy’icyizere, ikerekana ko guhanga udushya no gukoresha bike dufite bishobora kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence