Bugesera: Inzira y’ Isukura Iracyari Ndende Mu kıyaga cya Muramira
Abarobyi Bakorera Uburobyi Mu karere ka Bugesera, ku kiyaga cya Muramira Bafite impungenge z’ububiko bw’ibikoresho barobesha badafite aho bibikwa ndetse bakisanga byabitswe ahobihagarika.
Byagarutsweho N’abarobyi Ndetse n’ abafite inshingano mu Karere zo kubungabunga Isuku, Munyeshuri Alphonse n’umurobyi ku kiyaga cya Muramira aganira n’ikinyamakuru Imena yagiye Ati. “dukora Akazi kuburobyi muri kino kiyaga ariko dufite Ikibazo kisuku nke igaragara ku Mwaro aho duparika ubwato dutegereje kuroba“.
Agaragaza ko nta bwiherero buharangwa Ndetse nta naho Kubika Ibikoresho bagira Bityo bikaba aribimwe. Mumbogamizi bituma hagaragara isuku nke mu burobyi.
Uwizeye Ephrem n’umurobyi kuricyo kiyaga yagize Ati”.Turobera aha ariko tuba dufite n’ubwoba bw’uko ingona za turya mugihe tugiye kwiherera kuko tujya hafi y’ikiyaga kandi ingona niho zikunda gutegera.’’
Uwizeye agaragaza isuku nke Ihaboneka ku kiyaga ko ahanini aribo ubwabo bayitera kuko nta mategeko bashyizeho ababuza kwiherera aho babonnye.
Akaba anasababa abo bakorana ko Uburobyi babugira ubwabo bagashaka uburyo hakitorwamo abayobozi bazajya bagezaho ibibazo kuko abaroberaho muburyo butemewe 60.
Akaba leta ko yabatera inkunga ikabubakira aho babika Ibikoresho kuko babibika imusozi bikangirika kubera Kubi kwa nabi bindi iki wa.
Umutesi Yvonne, n’ umuhinzi uturiye ikiyaga cya Muramira mu Murenge wa Gashora, Akagari Ka Biryogo avuga ko nubwo bakora ibishoboka byose mu kubungabunga isuku hafi y’ibiyaga haracyari inzitizi kubaha kora kuko iyo baharı bagashaka kwiherera bajya hafi aho.
Ati. “Nkubu ndi ku hatera jaride ariko nishaka kwiherera ndajya iruhande rw’ikiyaga mbirangirizeyo kuko ntabwiherero buri hafi hano bityo imvura iyije ibitembana mu kiyaga .”
Umutesi Yvonne akomeza yere kana Isuku nke ,igaragara ku kiyaga ko akenshi iterwa n’abarobyi ndetse n’abaturage baza Kuharangurira bakihagarika aho babonye iruhande rw’ikiyaga,Nkabansaba ubuyobozi ko bazabubakira ubwiherero ndetsen’aho bategerereza amafi bityo byatuma isuku igerwaho.
Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isuku mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko ikibazo cy’amazi meza gikomeje Küba imbogamizi mu mirenge imwe n’imwe.
Agira Ati. “Muri mirenge 15 igize akarere,13muriyo Niyo igerwaho n’amazi. Naho 2 muriyo ikavoma mukiyni Amazi Atari meza turi ku kigero cya 81.2% by’abaturage hagerwa ho Amazi meza, ariko turacyakomeje gukemura ibibazo biri mu mirenge itarabona amaze.
Yongeye ho ko kandi ko ikibazo cy’uburobyi bukorwa hadakurikijwe amategeko kigira uruhare mu kwangiza isuku y’ibiyaga Ndetse Nurusobe rw’ Ibidukikije Hari n’igihe amafi azanwa n’imyuzure y’imigezi nkaNyabarongo na Akanyaru ugasanga abaturage bararobye bikarangira ageze ku isoko no mu ngo z’abaturage atizewe ko yujuje ubuziranenge.
Kanamugire Jean Damascene yagarutse kukibazo gikomeye cy’ubwiherero, avugako mu bice bimwe na bimwe, ibikorwa byo gucukura ubwiherero bigikomwa mu nkokora no kunoza Isuku bityo Bikaba biri gutecyerezwaho uburyo bwa nozwa murwego rwo gukumira isuku nke igaragara ku biyaga .
Ati. “Ndasaba abarobyi kwirinda umwanda kuko iyo bawugize kandi aribo baduha ibiribwa bityo baduha ibidafite ubuziranenge Natwe tukabihomberamo mukubura ubuzima bitewe n’umwanda baba baduhaye.yagarutse kubufatannye be”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubufatanye n’imiryango Itandukanye nka WaterAid bakomeje gahunda zitandukanye zo guteza imbere Isuku n’isukura binyuze muri gahunda zigamije ubukangurambaga kubaturage kwigisha kunoza Isuku.
Umwanditsi: Florence Uwamaliya