Sénégal: Umwuka wanduye watumye irushanwa rya BAL City Run risubikwa
Imikino ya nyuma y’irushanwa ryo kuzamura impano muri Afurika ritegurirwa mu bihugu bitandukanye rya BAL City Run ryari riri kubera mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, ryasubitswe kubera ikirere kibi kirimo umwuka wanduye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ni bwo hari hateganyijwe imikino ya ½ n’uwa nyuma wa BAL City Run, ikabera ku kibuga gishya cyiswe La Corniche.
Iyi mikino ntiyakinwe nk’uko byari biteganyijwe, ariko ubuyobozi bwa Basketball Africa League n’ubw’Umujyi wa Dakar bwatangaje ko imikino yasubitswe kubera ikirere kibi.
Ati “Bitewe no kwandura kw’ikirere bidasanzwe byabaye mu Mujyi wa Dakar ku wa Gatandatu, tubabajwe no kubamenyesha ko irushanwa rya BAL City Run ryarimo no gutaha ikibuga cya La Corniche risubitswe.”
“Nk’ubuyobozi dufite inshingano zo gutegura, kwita ku buzima n’umutekano w’abakinnyi, amakipe n’abakunzi bacu. Umwuka uri mu kirere ntiwakwihanganira ibikorwa by’abakinnyi.”
BAL yavuze ko amatariki irushanwa ryimuriweho azameyeshwa nyuma, bitewe n’uko ikirere cyatunganye kandi kirimo umwuka mwiza.
Irushanwa rya BAL City Run ririmo amakipe ane y’abakinnyi bakiri bato barimo abahungu n’abakobwa. Ayo ni Ouakam izakina na Grand-Yoff, ndetse na Dieuppeul izakina na HLM.

