Kigali: Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi inshuro 8 mu myaka 9
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori n’ububaji hazwi nk’Agakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo, hongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro hakaba hahiye ku nshuro ya munani kuva mu mwaka wa 2017; ibintu bikomeje guteza gihombo gikomeye abahakorera n’urujijo ku mutekano wako.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ako Gakiriro katangiye kwibasirwa n’inkongi kuva saa munani z’ijoro (2:00 AM), umuriro ukaba watangiye kwaka uhereye mu gice kigana hepfo y’Agakiriro cyegereye igishanga aho umuriro wibasiye igice kinini kibikwamo imbaho, uza no gufata ibindi bikoresho birimo matela n’izindi mashini.
Gusa Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ryahise ritabara ngo uwo muriro uhoshwe, ariko kugeza saa yine za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru, imodoka za Polisi zari zikiri ahabereye inkongi hazimywa umuriro wari usigaye.
Nubwo ibyangijwe n’iyi nkongi bitaratangazwa ariko mu myaka itandukanye agakiriro ka Gisozi kagiye kibasirwa n’inkongi zateje ibihombo abacuruzi.
Muri Mata 2017 aka gakiriro karahiye iyo nkongi ikaba yaratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi. Muri Kamena 2019 na bwo kongeye gushya aho inkongi yafashe igice gitunganyirizwamo ibikoresho by’imbaho, aho byagaragaye ko iyo nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi n’uburangare.
Mu ukwezi k’Ugushyingo 2020 na bwo kongeye kwibasirwa n’inkongi yibasiye ibikoresho by’ububaji bitewe n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi. Muri Kanama 2021 na bwo hongeye gushya aho inkongi yaturutse mu gice cya Koperative ADARWA, iyo nkongi ikaba yaraturutse ku bishashi by’umuriro byavuye ku muntu wasudiraga bikagwa kuri matela zari hafi umuriro ugasakara hose.
Muri Gashyantare 2023 agakiriro kongeye gushya bitewe n’insinga z’umuriro w’amashanyarazi zari zifite ibibazo, ndetse kongera gushya muri uwo mwaka muri Gicurasi, mu gihe no mu mpera za Gicurasi 2025, inkongi na bwo yongeye kwibasira igice kinini cy’ahakorerwa ububaji, iyo nkongi ikaba yaratewe n’ubucucike bukabije n’amakosa mu gukoresha imashini z’umuriro nk’uko byashimangiwe na raporo ya Polisi.
Muri Kamena uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko imwe mu ntandaro z’ibibazo bikunze kwibasira Agakiriro ka Gisozi ari ubucucike bw’abantu bahakorera bityo gakwiye kwimurwa kakajyanywa ahandi hantu hisanzuye, bikaba biteganyijwe ko aka gakiriro kazimurirwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ahabonetse hegitare 36.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence yabwiye RBA ko aka gakiriro kamaze kuba gato cyane ku buryo no kuhashyira ibindi bikorwa remezo cyangwa kubona ubutabazi bw’ibanze bigoye.
Yagize ati: “Hariya hari ku buso bwa hegitare zirindwi n’imisago, ubu ikibanza kindi dufite gifite hegitari 19,6 n’izindi 17 ziri munsi yacyo zishobora kuhagurirwa. Impamvu dushaka ko hari ibikorwa bimwe bigomba kwimuka ni ikibazo cy’abantu benshi bakorera ku buso buto, ibituma udashobora kubona aho ushyira ya mihanda, ari yo mpamvu Polisi ijya kuzimya ikamara umunsi wose itaragera aho igomba kuzimya.”





