EAR: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo kwimika Archbishop Dr.Gahima
Itorero rya Anglican mu Rwanda (EAR), kuri iki Cyumweru ryimitse Umuyobozi Mukuru mushya wa Angilikani mu Rwanda (Archbishop) Dr.Gahima Manasseh, usimbuye kuri uyu mwanya Archbishop Dr.Laurent Mbanda.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva hamwe n’abandi bayobozi mu nzego za Leta zitandukanye, bari mu bitabiriye umuhango wo kwimika Umuyobozi mushya wa EAR.

“Mu Cyerekezo 2050, Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, ubukire, n’iterambere rirambye ry’ubukungu. Kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta, Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage muri rusange,” ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Intebe muri uyu muhango.
Musenyeri Dr Manasseh Gahima, yari asanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, akaba yaratorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda mu kwezi gushize ( Nzeri), yemejwe n’inama nkuru y’abayobozi b’Itorero Angilikani mu Rwanda, yabereye ku cyicaro gikuru cyaryo mu Mujyi wa Kigali.

Muri Werurwe 2026, Dr Gahima, umubyeyi w’abana 8, yari yatorewe kuyobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda (CPR).
Icyo gihe, gutorerwa uwo mwanya byatumye izina rye ritangira kuvugwa cyane mu bashoboraga gusimbura Dr Laurent Mbanda ku buyobozi bw’Itorero rya Angilikani mu Rwanda.
