Harry yavuze ko ashaka ‘kwiyunga’ n’umuryango we
Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereze yavuze ko ashaka gusana umubano we utameze neza na se ndetse na mukuru we, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ i New York, igikomangoma Harry yagize ati: “Hari abantu bamwe badashaka ko ibintu bigenda neza. Ariko jye ndabishaka. Urebye ibindi byose biri kubera ku isi, ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ukwiyunga. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi.”
Igikomangoma Harry yongeyeho ati: “Inkovu zihoraho iteka”. Ariko uko ubona ibintu n’imitekerereze ugira ku byakubayeho, ndetse no kurenga ibyahise, ni ibintu nashishikariza buri wese gukora.”
Mu cyumweru gishize, Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bagaragaye bwa mbere mu gikorwa rusange bari kumwe, kuva bagarutse mu Bwongereza muri Kanama (ukwa munani) uyu mwaka.
Icyo kiganiro ikinyamakuru GQ cyagiranye n’igikomangoma Harry cyabaye mu kwezi gushize, gisohoka mu gihe abagize umuryango w’ibwami bari mu mirimo yabo i Windsor, bakira Sultan wa Oman ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi mu Bwongereza.
Icyakora, umuvugizi w’uyu muryango yavuze ko icyo kiganiro cyafashwe mu mpera ya Nzeri (ukwa cyenda), kandi ko icyemezo cyo kugisohora cyafashwe n’ikinyamakuru gusa. Kandi ko icyemezo cy’igihe cyo kugitangaza cyafashwe n’icyo kinyamakuru gusa ndetse ko abantu badakwiye kugira ikindi bibaza ku gihe byabereye.
Uwo muvugizi yanavuze ku magambo avuga ko “hari abantu bamwe badashaka ko ibintu bigenda neza” atari ukunenga mukuru we, Igikomangoma William, cyangwa undi uwo ari we wese wo mu muryango we.
Igikomangoma Harry na Meghan bavuye mu Bwongereza bimukira muri Amerika mu mwaka wa 2020, bahagarika inshingano zabo mu muryango w’ibwami. Ukugenda kwabo kwabaye mu makimbirane akomeye.
Igitabo cya Harry yise Spare, kivuga ku buzima bwe, cyagaragaje urugero rw’amakimbirane yari hagati ye n’umuryango we, ndetse n’ukuntu umubano we na mukuru we William wari warangiritse.
Nubwo ubu Igikomangoma Harry ari hafi y’umuryango we wo mu Bwongereza, ntibigaragaza amarangamutima ku mubano we na mukuru we, igikomangoma William. Ariko muri iki kiganiro, bisa nkaho Harry yiteguye kwiyunga n’umuryango we.
Ubutumwa bwo gushaka kwiyunga yari yabuvuze mu kiganiro yagiranye na BBC muri Gicurasi (ukwa gatanu) mu 2025, ubwo yari akiba muri Amerika.

