FARDC yatangiye gukangurira ingabo zo muri Katanga kwitegura FRN ya Kabila
Umuyobozi w’Akarere ka 22 ka Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Brig Gen Eddy Kapend, yatangiye gukangurira ingabo n’abapolisi bo muri Grand Katanga kuba maso no kwitegura guhangana n’icyo yise “iterabwoba” ry’umutwe wa FRN uyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu.
Brig Gen Kapend yabivugiye mu gikorwa cyahuje FARDC n’Igipolisi cya RDC, PNC, cyabereye kuri Stade Manika i Kolwezi mu Ntara ya Lualaba.Yasabye ingabo gukomeza kuba maso, kwitwara neza no guhora ziteguye kurengera ubusugire bw’igihugu.
Uyu musirikare yatangaje kandi ko Col Majita Yav Charles azakora ingendo zo gukangurira abasirikare mu bice birimo Dilolo, Kalemie, Lubumbashi na Kasumbalesa kwitegura.
Ati “Azajya ahantu hose kugira ngo akangure imitima yacu kandi atwibutse inshingano yo kurengera igihugu kugeza ku gitambo gisumba ibindi.”
Col Majita yavuze ko igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano, ashinja Kabila kuba yarahindutse umwanzi w’igihugu.
Ati “Igihe kirakomeye. Ni igihe cy’intambara. Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yahindutse inyeshyamba. Yabaye umwanzi w’igihugu, umwanzi w’umutungo wacu n’umwanzi w’inzego zacu.”
Icyakora, yashimangiye ko gutsinda urugamba bitashingira ku kugira intwaro nyinshi gusa, ahubwo ko kunashingira ku budahemuka, kwitwara neza n’imibanire myiza hagati y’ingabo n’abaturage.
FRN yashingiwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, isimbura AFC yari imaze hafi imyaka itatu.
Uyu mutwe uvuga ko ushaka guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu nzira za politiki no, byaba ngombwa hakifashishwa imbaraga z’igisirikare.
Kuri Brig Gen Kapend, ikibazo cye na Kabila kirakomeye kuko uyu musirikare yafunzwe imyaka 20 ashinjwa kwica se, Laurent-Désiré Kabila, mu 2001 nk’uwari ushinzwe umutekano we. Icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel.
Muri Mutarama 2021, Perezida Félix Tshisekedi yaramubabariye, aramufunguza, amusubiza mu gisirikare, amuzamura ku ipeti rya Brigadier Général.
