Twagize amahirwe, twabonye abantu babiri bicwa: Dr. Coulibaly yavuze ibyo yabwiwe n’abanyamakuru i Goma (Video)
Dr. Bojana Coulibaly, umushakashatsi ku bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, yanenze uburyo bamwe mu banyamakuru bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bakurikirana intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko bashishikazwa cyane n’inkuru zigaragaza ubwicanyi n’amaraso, aho gucukumbura imizi y’amakimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo.
Uyu mushakashatsi yavuze ko hari abanyamakuru yahuye na bo mu Mujyi wa Goma, nyuma y’uko ufashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu ntangiriro za 2025, bamubwiye ko bishimiye umunsi wabo kuko babonye abantu babiri bicwa urw’agashinyaguro.
Ati “Bambwiye bati ‘Twagize amahirwe, twabonye abantu babiri bicwa urw’agashinyaguro.’”
Yakomeje agira ati “Kuri bo, uwo uba ari umunsi mwiza. Baba babonye inkuru ifatika bashobora gutangaza. Bashaka gutahana inkuru ishyushye, bashobora kuvuga bati ‘Twabonye imirambo, twabonye amaraso.’”
Dr. Coulibaly yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DOSSIER, aho yagaragaje ko uburyo amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC asobanurwa n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse na zimwe mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, akenshi butagaragaza amateka yose n’imiterere nyayo y’ibibazo by’ako karere.
Asanga kwibanda cyane ku mashusho y’ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo bituma ubuzima busanzwe bw’abaturage, ibibazo by’amateka ndetse n’imbaraga zishyirwa mu gushaka ibisubizo birambye bidahabwa umwanya ukwiye.
Yanyuze mu ntambara akiri umwana
Dr. Coulibaly ni umushakashatsi ukomoka muri Bosnia and Herzegovina, akaba n’umuyobozi wa gahunda y’indimi za Afurika muri Kaminuza ya Harvard.
Yakuriye mu bihe by’intambara yashyamiranyije ibihugu byahoze bigize Yugoslavia mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, bituma ahungira mu Bufaransa mu 1992, aho nyuma yaje kubona ubwenegihugu.
Avuga ko amateka yanyuzemo yamufashije gusobanukirwa ingaruka z’amacakubiri, urwango rushingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyuma yo kumara imyaka ine akorera ubushakashatsi mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Dr. Coulibaly avuga ko yabonye itandukaniro rikomeye hagati y’ibibera muri ako karere n’uburyo bisobanurwa mu mahanga.
Asanga bamwe mu basesenguzi n’abanyamakuru mpuzamahanga bafata umwanya muto wo gusobanukirwa ubuzima bw’abaturage, ahubwo bakibanda ku nkuru zigaragaza Afurika nk’umugabane uhora mu ntambara n’akaduruvayo.
Yavuze ko hari ibikorwa bigamije kongera kubaka imiryango, kurwanya amacakubiri no kugarura umutekano bidahabwa agaciro gakwiye, kuko bidahuye n’ishusho y’intambara imaze igihe igaragazwa ku Burasirazuba bwa RDC.
Kuri we, ibyo ni bimwe mu bikomeza gutuma amahanga adasobanukirwa neza ibibazo nyakuri by’ako karere.

Kwirengagiza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr. Coulibaly yavuze ko bidashoboka gusobanukirwa neza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC hatitawe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ingaruka yakomeje kugira ku Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye mu yahoze ari Zaïre, ubu ni RDC, bajyana intwaro n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu bahungiye muri icyo gihugu harimo abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, hamwe n’abari bagize umutwe w’Interahamwe. Bamwe muri bo baje kugira uruhare mu mitwe yitwaje intwaro yavuyemo FDLR.
Dr. Coulibaly asanga ayo mateka adahabwa umwanya uhagije muri zimwe mu nkuru n’isesengura bivuga ku makimbirane yo muri RDC.
Ati “Bakunze gutangirira inkuru y’aha guhera mu 1996, bayita igitero cy’u Rwanda kuri Congo. Uku ni ukugoreka imvugo. Ni ihakana rya Jenoside ryeruye.”
Yakomeje avuga ko gufata ibyabaye mu 1996 nk’intangiriro y’ibibazo byose byo muri RDC, hatitawe ku byabaye mu Rwanda mu 1994, bituma amateka y’ako karere asobanurwa mu buryo budafite ishusho yuzuye.
Yagaragaje ko abayobozi n’abasesenguzi mpuzamahanga bakwiye gusuzuma n’uruhare imitwe ifite inkomoko mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kugira mu mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yanavuze ko hari ibikorwa by’ubucuruzi butemewe, birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’itemwa ry’amashyamba, byakomeje gufasha imitwe yitwaje intwaro kubona ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byayo.
Ikibazo cy’Abatutsi b’Abanyekongo
Dr. Coulibaly yagarutse kandi ku mateka y’ihezwa n’ivangura byagiye bikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, avuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye bikwiye kwitabwaho mu gushaka amahoro arambye muri RDC.
Yavuze ko guhakana ubwenegihugu bw’Abatutsi b’Abanye-Congo no kubafata nk’abanyamahanga atari ibintu byavutse vuba, ahubwo bifite imizi mu mateka ya politiki y’iki gihugu.
Yatanze urugero rw’Inama Nkuru y’Igihugu, izwi nka Conférence Nationale, yabaye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Ati “Urugero ruzwi cyane ni Inama y’Igihugu. Abatutsi b’Abanye-Congo bahejwe muri iyo nama. Ntabwo bigeze banatumirwa. Intumwa nyinshi muri iyo nama zatangiye kuvuga ko Abatutsi atari Abanye-Congo.”
Yasobanuye ko imvugo zihakana uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo bwo kuba abaturage b’igihugu cyabo zifite amateka maremare, kandi ko zakomeje kugira ingaruka ku mutekano wabo.
Mu busesenguzi bwe, yavuze ko hari ubwo imitwe yitwaje intwaro ifatwa gusa nk’isoko y’umutekano muke, hatabanje gucukumburwa ibibazo abayigize bavuga ko byatumye bafata intwaro.
Yanenze Human Rights Watch na Amnesty International
Dr. Coulibaly yanenze kandi imikorere ya zimwe mu nzego mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa muntu, zirimo Human Rights Watch na Amnesty International.
Yazishinje gukora raporo ku Burasirazuba bwa RDC zishingiye ku makuru yakusanyijwe kure y’ahabera imirwano, avuga ko uburyo nk’ubwo bushobora gutuma hari amakuru adasuzumwa bihagije.
Ati “Ntabwo bajya baza aho imirwano ibera. Bakora raporo bifashishije amashusho yafashwe n’ibyogajuru cyangwa ibiganiro bakoreye kuri telefoni. Ibi kandi ntibiba ari ukuri na busa.”
Yavuze ko hari igihe amakuru atangwa n’abantu bafite inyungu za politiki ashobora gufatwa nk’ukuri, nyamara adahuje n’ibibera ku butaka.
Yasabye amahanga kwita ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
Dr. Coulibaly yaburiye amahanga ko gukomeza gufata ikibazo cya FDLR nk’ikireba u Rwanda gusa bishobora gutuma kidahabwa uburemere bukwiye.
Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikibazo kireba ikiremwamuntu muri rusange, bityo kuyirwanya bikaba bidakwiye gusigirwa igihugu kimwe.
Asanga kutita ku mvugo zibiba urwango no kudacukumbura amateka y’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa RDC bishobora gutuma amakimbirane akomeza kuba uruhererekane.
Uyu mushakashatsi yavuze ko we na bagenzi be bakomeje ibikorwa bigamije gukusanya no gutangaza amakuru aturuka mu baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu gusura uduce twibasiwe n’umutekano muke no guha ijambo abayahatuye.
Muri ibyo bikorwa harimo ubushakashatsi mu duce nka Tongo, twagiye tuvugwamo ibikorwa bya FDLR, ndetse no gukoresha urubuga rwa Conspiracy Tracker Great Lakes (CTGL).
Src:Igihe
