U Rwanda rwasabye Loni gufata ingamba zifatika zo gukumira ingengabitekerezo ya jenoside
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu biwugize kurushaho kurwanya urwango, ihakana rya Jenoside no kudahana, rushimangira ko kwibuka abazize Jenoside bigomba kujyana n’ingamba zifatika zo gukumira ko ibyabaye bitazongera kubaho.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya Loni yabereye i New York, ku wa 12 Ukwakira 2026.
Muri iyi Nteko Rusange ya Loni, Amb. Ngoga yagarutse ku kwibuka jenoside, iterambere rirambye rya Afurika n’ishingiro ry’amahoro arambye kuri uyu mugabane.
Ngoga yashimye uruhare rwa Loni mu bikorwa byo kwibuka no kwigisha ku mateka ya jenoside, ariko avuga ko hakenewe kureba niba amasomo ajyanye n’amateka ahinduka ibikorwa bifatika aho kuba biri muri raporo zitandukanye.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni, yabanjirijwe n’ibikorwa by’ivangura, guhakana agaciro k’abantu no gukwirakwiza amagambo y’urwango.
Yavuze ko mu gihe radiyo zakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango mu 1994, muri iki gihe imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga bishobora gutuma ubutumwa nk’ubwo bugera ku bantu benshi mu gihe gito.
Ambasaderi Ngoga yanenze ko hari abantu bakwirakwiza urwango n’amacakubiri bahabwa urubuga muri politiki aho kubazwa inshingano.
Ati “Ntidushobora kuvuga mu buryo bwizewe ko dukumira jenoside, mu gihe twemerera urwango kuba igikoresho muri politiki.”
Yasabye ko iminsi mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Holocaust na Jenoside yo muri Srebrenica itanga umusaruro ugaragara mu burezi, guhindura imyumvire no gukumira ibyaha bya jenoside.
Muri iyi Nteko Amb. Ngoga yavuze ko nubwo hashize imyaka isaga 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rugishakisha abantu barenga 1.000 bakekwaho kugira uruhare muri ayo mahano.
Yashimiye ibihugu byafashije mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, asaba ko ubufatanye mu butabera bukomeza, ihakana rya Jenoside rikamaganwa, abarokotse na bo bakarindwa.
Ku iterambere rya Afurika, Amb. Ngoga yavuze ko ikibazo cy’uyu mugabane kitagarukira ku kubura umutungo, ahubwo ko harimo n’ubushobozi buke bwo kuwubyaza umusaruro, kuwugumana no kuwushora hagamijwe kuzamura ubukungu bw’ibihugu.
Yagaragaje ko raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni igaragaza ko igihombo n’amahirwe y’ubukungu Afurika itabyaza umusaruro bifite agaciro ka miliyari 2.100 z’amadolari, mu gihe mu 2024 umugabane wabonye ishoramari ritaziguye ry’amahanga rya miliyari 97 z’amadolari n’inkunga y’iterambere ya miliyari 42 z’amadolari.
Yongeyeho ko hagati ya 2000 na 2021, umutungo kamere wagize impuzandengo ya 11,8% by’umusaruro mbumbe wa Afurika, ugereranyije na 2,8% ku rwego rw’Isi.
Amb Ngoga yavuze ko nubwo bimeze bityo, Afurika igikomeje guhura n’ubukene n’ibibazo by’umutekano muke, ashimangira ko hakenewe imiyoborere myiza, gukoresha umutungo binyuze mu mucyo no gusaranganya abaturage inyungu z’iterambere mu buryo buboneye.
