Ibintu byahinduye isura muri AFC/M23 nyuma yaho Kabila yinjiyemo

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC na Gen Maj Sultani Makenga, bashinze umutwe mushya wa politiki na gisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ugamije guhuriza hamwe abashaka guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Uyu mutwe watangajwe ku wa 12 Ukwakira 2026, i Goma, umujyi ugenzurwa na AFC/M23. Itangazo ryawo ryasomwe na Claude Ibalanky, wahoze ari umujyanama mukuru wa Tshisekedi, rivuga ko intego ya FRN ari “ukubohora” igihugu no gushyiraho umurongo mushya wa politiki.
Joseph Kabila yagizwe Perezida w’uyu mutwe, mu gihe Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga bahawe imyanya ya ba Visi Perezida. Makenga kandi yagizwe Umugaba Mukuru w’ishami rya gisirikare rya FRN. Abari basanzwe bayoboye AFC/M23 ni bo bagize igice cy’ingenzi cy’ubuyobozi bw’uyu mutwe, ariko biteganyijwe ko uzaninjiramo abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

FRN yatangaje ko izaharanira impinduka za politiki mu gihugu, inavuga ko ishobora gukoresha ingufu kugira ngo igere ku ntego zayo. Itangazo ry’ishingwa ryayo ryashingiye ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, isaba abaturage kurwanya umuntu cyangwa umutwe ufashe ubutegetsi ku ngufu cyangwa ubukoresha mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ishingwa rya FRN rije nyuma y’iminsi itatu Kabila agejeje ijambo ku Banye-Congo, ababwira ko mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere azabasobanurira urugendo rushya yatangiye, agamije “gutabara” igihugu. Muri iryo jambo, yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi, abushinja gucunga nabi ubukungu, kubangamira demokarasi no kunanirwa kugarura umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.

Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwirengagije inama yayigiriye muri Gicurasi 2025 ku buryo igihugu cyabona amahoro, ashimangira ko intambara ikomeje iterwa n’inyungu za politiki. Leta ya RDC yari itaratangaza igisubizo ku mugaragaro kuri ibyo birego no ku ishingwa rya FRN.

Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza muri Mutarama 2019, ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi. Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kutigaragaza cyane mu ruhame, ariko agenda arushaho kunenga ubuyobozi bw’uwamusimbuye. Kuva muri Gicurasi 2025, amakuru yatanzwe avuga ko aba i Goma, agenzurwa na AFC/M23, nubwo ajya no mu bindi bihugu bya Afurika mu bikorwa bya dipolomasi.

Kabila yafashe icyemezo bidasubirwaho yo guhindura ibintu muri congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *