Ambasaderi wa Iran mu Bufaransa yahamagajwe azira ‘ibihuha byakwirakwijwe’ n’igihugu cye

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yahamagaje Ambasaderi wa Iran i Paris, nyuma yo gushinja ubutegetsi bwa Tehran gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku myigaragambyo y’abanyeshuri imaze iminsi ibera mu Bufaransa.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, nyuma y’umunsi umwe Iran na yo ihamagaje Ambasaderi w’u Bufaransa i Tehran, Pierre Cochard, yamagana uburyo abigaragambya bari gufatwa n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Pascal Confavreux, yavuze ko Ambasaderi wa Iran yabwiwe ko ubutumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inkuta zemewe za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Paris ibufata nk’ubuyobya rubanda kandi butemewe na gato.

Yagize ati “Ubu bushotoranyi budakwiriye bugomba guhagarara.”

Iran yari yanenze u Bufaransa, ishinja inzego z’umutekano gukoresha imbaraga zikabije ku bigaragambya no gukora ibyo yise “ihohoterwa rikomeye kandi rigaragara ry’uburenganzira bwa muntu”, mu gihe imyigaragambyo y’abanyeshuri yari imaze gukaza umurego ndetse bamwe mu bayitabira bagahangana n’abashinzwe umutekano.

U Bufaransa bwavuze ko ibyo birego bya Iran nta shingiro bifite. Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo Amnesty International, na yo yagiye inenga uburyo inzego z’umutekano z’u Bufaransa zakoresheje imbaraga mu guhosha imyigaragambyo, zirimo ibyuka biryana mu maso, ibikoresho byo gutatanya imbaga n’inkoni.

Uku guterana amagambo hagati ya Paris na Tehran kwabaye mu gihe Iran na yo imaze igihe inengwa n’amahanga kubera uburyo yagiye ihangana n’imyigaragambyo imbere mu gihugu.

Mu myaka ishize, u Bufaransa bwagiye bunenga Tehran kubera uburyo inzego zayo z’umutekano zagiye zihangana n’abigaragambya, cyane cyane nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *