Afurika y’Epfo yacyeje intambwe y’u Rwanda mu kwakira Formula One
Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Ubuhanzi muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yashimye intambwe y’u Rwanda mu biganiro byo kwakira isiganwa rya Formula One, bishyira ku kwakira Grand Prix mu 2030.
Hashize igihe u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika nka Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo, bigaragaza inyota yo kwakira Formula One, rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi.
Ni isiganwa riheruka kuri uyu mugabane mu 1993, ubwo ryakirwaga na Afurika y’Epfo mu muhanda wa Kyalami Grand Prix Circuit, kugeza ubu utujuje ibipimo byo kwakira isiganwa.
Minisitiri Gayton McKenzie wo muri Afurika y’Epfo yakunze kuvuga ko ibihugu byifuza iri rushanwa ari byinshi, bityo Afurika ikwiriye guhabwa amasiganwa arenze rimwe nk’uko bikorwa ahandi.
Binyuze mu butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa X, kuri iyi nshuro yashimangiye kandi anashima ko u Rwanda rugeze heza mu kwakira Grand Prix bitarenze mu 2030.
Ati “Tunejejwe na Formula One ya 2030 mu Rwanda. Bakoresheje imbaraga nyinshi cyane kurenza Afurika y’Epfo. Ariko mwibuke ko hari igihugu kimwe, u Butaliyani, bwigeze kugira amasiganwa abiri mu mwaka, rero mwumve umugabane w’ibihugu 55 ufite isiganwa rimwe. Afurika y’Epfo na yo izakira iri siganwa, ndetse na mbere ya 2030.”
Ikinyamakuru RacingNews365 giherutse gutangaza ko ibiganiro by’u Rwanda bigeze ahashimishije, ndetse mu gihe gito kitarenze uyu mwaka hazatangazwa iby’imikoranire hagati ya Formula One n’u Rwanda.
Muri iyi mikoranire harimo ko u Rwanda ruzashyirwa ku ngengabihe ya 2030, na rwo rukinjira mu bihugu byakira amasiganwa aba mu mwaka.
Bivugwa ko umuhanda udasanzwe wo kuzakira iri rushanwa kandi uhoraho, uzubakwa mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko hafi y’Ikibuga Mpuzmahanga gishya cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.
Ni umuhanda ushobora kuzubwakwa n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imihanda yo gusiganwa mu modoka, Alexander Wurz, wabaye n’umukinnyi wa Formula One, binyuze mu kigo cye cya WurzDesign.

U Rwanda rushobora gushyirwa ku ngengabihe ya Formula One ya 2030

Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Ubuhanzi muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yashimye u Rwanda rugiye kwakira Formula One
