UR yatangiye gucyura abanyeshuri bari barabuze uko bataha kubera COVID-19

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yari yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi Nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango boroherezwe kugera iyo bagana.
Nyuma y’ubwo busabe, ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yasabye abanyeshuri basabye ko bafashwa kugera aho baturuka ko kuri uyu wa mbere bazindukira ku mashami yayo ya Nyagatare, Rukara, Busogo,Rwamagana, Huye na Rusizi kugira ngo bafahswe kugenda.
Ni igikorwa cyazindutse gikorwa kuri uyu wa mbere, hakoreshejwe imodoka zakodeshejwe ngo zibageze aho bavuka.
