Shangazi JANE yihebeye gusigasira ireme ry’Umuryango

Ni kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 22 Ukuboza,mu mahugurwa yahawe abantu b’ingeri zose bagize amatsinda atandukanye agize umuryango yashinze kuko abenshi muribo yabafashije gusubirana amahoro mu miryango yabo nyuma yuko yari igiye gusenyuka, bakaba bari bahagurukijwe no kwibonanira nawe imbona nkubone kugirango barusheho kumushimira no guhabwa inama n’impanuro ze, insanganyamatsiko yayo ikaba yaragiraga iti”Umuco nyarwanda iwacu mumuryango,dusigasire ireme ry’umuryango”
Dore zimwe mu nyigisho aya mahugurwa yagarutseho:
-Kwamagana gucana inyuma kw’abashakanye
-Impfu zituruka ku makimbirane(Imitungo)
-Kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa
-Kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana
-Kurwanya ubujiji n’ubunebwe mu muryango
Mu bukangurambaga bwakozwe kandi inzego z’ubuyobozi bwite za Leta zari zihagarariwe yaba Polisi ndetse n’Akarere ka Gasabo,bagarutse ku guhamagarira buri wese guharanira kubaho mu muryango ufite ireme kandi urangwa n’amahoro n’ubwuzuzanye byo nkingi y’iterambere ryawo,n’igihugu muri rusange.

Baboneyeho kandi kwibutsa ko mugihe hamenyekanye amwe mumakimbirane ashingiye ku miryango,hagomba kubaho gutangira amakuru kugihe,hakirindwa guhishira ibikorwa byose bibangamira umudendezo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango kuko biwusenya, kandi bigakurikirwa n’ibibazo bitandukanye,aha akaba haratanze urugero rw’amakimbirane ashobora gukurura urupfu,aho uwabigizemo uruhare agana iya gereza,abana basigaye bakagana umuhanda,umuryango ugasenyuka burundu.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.
Nyirahabineza Jane wahawe amazina menshi amurata ubutwari ariyo shangazi Jane,Nyina w’abakobwa, Nyina w’ababyeyi Nyina wimiryango,dore ko kuri ubu hari n’abamaze kumuhimbira indirimbo ishimangira ibigwi bye mu gihugu hose,yibukije abakurikiranye amahugurwa ko umuryango nyawo wifuzwa ugomba kurangwa no Kuganira,Urukundo,Kwizerana,Kwihangana,Gukora,Gusenga,Ukuri no Kubahana.




