Claudien Munyantore n’umugore we Murebwayire nasanze babagara amashaza mu murima wabo mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, barishimye, baraganira, bagaseka…ariko mu myaka itanu ishize ibintu byari bikomeye cyane hagati yabo.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo rigenda rifata intera, ubugenzacyaha buvuga ko ibirego byaryo byavuye ku 6,500 mu 2018 bigera ku 9,500 mu 2019, mu 2020 bigera ku 12,000.
Gusa ihohotera rishingiye ku gitsina si ibikorwa bibibaza umubiri gusa, gusesagura umutungo cyangwa guca inyuma uwo mwashakanye naryo ni ihohoterwa nk’iryo, nk’uko imiryango irirwanya ibivuga.
Mu myaka itanu ishize Murebwayire yarahukanye asubira iwabo ahamara imyaka itatu yarahunze umugabo we. Yabitewe n’iki?
Ati: “…Ku mutungo reka data. Naratotezwaga…naratotejwe ku buryo buhagije. Hari umuganga w’inshuti yanjye naragiye ndamubwira nti ‘ndebera ibiro mfite’, njya ku munzanira arambwira ati ‘usigaranye ibiro 32’.
“Nza kumubwira ikibazo mfite ati ‘ese ugapfa gutyo?’ Naragiye njya iwacu…naho najyaga kuryama aho nagasinziriye nkumva uyu mugabo ni we uje, ari ukumwikanga.”
Munyantore yambwiye ko ibyo umugore we avuga ari ukuri, ariko ubu iyo asubije amaso inyuma nawe ubwe yigaya.
Ati: “Ikintu cyane cyane tutumvikanagaho ni isesagura ry’umutungo no gucana inyuma, ibyo bintu nibyo byatumye arambirwa arigendera.
“N’iyo nahahaga inshuro igihumbi ibyo naguraga byose nkazana mu rugo byabaga impfabusa kuko babaga bavuga bati ‘n’ubundi ni ibyo yasaguye ku byo yagombaga kuduha’.”

Leave a Reply