Rulindo:Hatashywe Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard
Umusozi wa Tare umaze guhinduka nk’ahantu Nyaburanga kuko ari ho habumbatiye “Ukuri” kwibikomoka bikanakorerwa kwa Nyirangarama byose bikaba ibyari bisanzwe biramira ubuzima ,ibi bikuzuzanya n’ubumenyi mu by’ubwenge kuko ariho habarizwa College Fondation Sina Gerard n’andi mashuri arimo n’ayigamo abana bato (Incuke), ariko by’umwihariko hakaba hashinzwe Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard nk’igisubizo kizaramira Roho.
Uyu muhango wo gutangiza no guhesha umugisha iyi Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard wayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda afatanije na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Muyindi mihango ikorerwa muri kiliziya Gatorika nk’uko bisanzwe ,ku ikubitiro abanyamahirwe bahise babimburira abandi kuko hatanzwe isakramentu rya batisimu yahawe abana bagera kuri 20. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abihaye Imana benshi ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Guverineri w’Intara y’ Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ,Umuyobozi muri REB, Dr Ndayambaje Irene, Ingabo na Polisi.
Sina Gerard uzwi ku izina Nyirangarama yubaha cyane Mutagatifu We kandi akaba ari we afatiraho urugero, bityo agahamya ko yahisemo kubaka Shapeli yo gusengeramo no gusingiza Imana nk’uzaharanira kugera ikirenge mu cye , aharanira ko aho atuye,buri muntu uhabarizwa arushaho kugira imibereho myiza haba mu mubiri ndetse na roho.





