Intumwa ya Papa Fancis mu Rwanda yasomeye mu ruhame ibaruwa n’ubutumwa bwe[Papa] bwemeza ko Musenyeri Mvumvaneza yahawe imirimo amwibutsa inshingano ze nk’umushumba w’abihayimana n’abakirisitu, asabwa kubitaho no gusohoza inshingano ze.
Papa Francis kandi yashimiye Musenyeri Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayoboye Dioseze ya Nyundo mu bwitange yakoranye umurimo yari ashinzwe yemeza ko yawutunganije uko byasabwaga.
Yavuze ko ajya kumutora atahubutse, kandi ko yizeye ko azarebera ku rugero rwiza rwa Musenyeri Habiyambere.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka bitabiriye uyu muhango
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet(Hagati) yimitswe ku mugaragaro

Leave a Reply