Kigali:Ibishanga byatunganijwe biri hafi kuzura kurugero rwa 94% (Amafoto)
Mu gihe cya vuba biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali izaba igeze ku musozo. Byitezweho gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije, kurwanya ibiza, gutanga umwuka mwiza ndetse nโahantu ho kwidagadurira no kuruhukira.
Ibi bishanga byitezweho guhindura isura yโUmujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha, icya Nyabugogo kizaba gifite 131 Ha, icya Kibumba cya 68 Ha, icya Rwampara gifite 65 Ha nโicya Rugenge-Rwintare cya 65 Ha.
Mu butumwa Minisiteri yโIbikorwaremezo (MININFRA), yashyize hanze kuri uyu wa Kane yatangaje ko uyu mushinga wo gutunganya ibishanga bitanu ugeze kuri 94% ushyirwa mu bikorwa.
Hari amakuru avuga ko muri 6% ibura ngo imirimo yo kubaka ibi bishanga irangire harimo ibijyanye no kubaka inyubako zizajya zikoreshwa nโabakozi bazajya batanga serivisi zo gusobanurira abifuza kubisura, ndetse nโindi ijyanye no gutunganya bwa nyuma ubwiza bwโigishanga.
Nubwo 94% ari igereranya ryโaho imirimo igeze mu gutunganya ibi bishanga byose, ntabwo byose bigeze ku kigero kimwe. Icya Rwampara nicyo cyenda kurangira, mu gihe icya Nyabugogo aricyo kiri inyuma, bitewe nโimirimo yo gutunganya inkengero zโikiyaga igikorwa.
Imirimo yo kubaka ibibuga byโimikino yโamaboko bizaba biri muri bimwe muri ibi bishanga nayo igeze kure.
Biteganyjwe ko imirimo yose yo gutunganya ibi bishanga izarangira muri Kanama 2026.
Ni umushinga uri kugirwamo uruhare na Real Contractors Limited ku bufatanye na NPD, Sosiyete nayo ikora ubwubatsi mu Rwanda. Ibishaga byose biri kuvugururwa biri ku buso bwa hegitari 491.
Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari nโahantu ho kuruhukira.
Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.
Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bwโindabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye nโuburobyi mu Rwanda.
Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rwโibinyabuzima.
Ibishanga biri gutunganywa mu buryo bwo kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, kubungabunga urusobe rwโibinyabuzima no kuyungurura amazi ajya muri ibi bishanga.
Ibi bishanga bizaba bifite inzira zโabanyamaguru nโabanyonga amagare zireshya nโibilometero 61,5. Igishanga cya Gikondo kizaba gifite inziza zโibilometero 16.9, icya Rugenge-Rwintare kizaba kirimo inzira zโibilometero 15.5, icya Rwampara gifite izโibilometero 10.
Ibi bishanga kandi bizakoreshwa mu buryo bwโimyidagaduro nโimikino mu gufasha abatuye Umujyi wa Kigali kuruhuka.
Mu gice cyagenewe ibikorwaremezo byโimikino mu Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga byโumupira wโamaguru bibiri, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe, mu cya Rwampara hashyirwemo bibiri.
Mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bibiri bya Basketball, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe mu cya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe.
Ni mu gihe mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bya Volleyball bibiri, icya Gikondo hashyirwemo kimwe, icya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe mu gihe mu Gishanga cya Gikondo hazashyirwamo ikibuga cya Handball kimwe no mu cya Rwampara hashyirwemo ikindi.
Amafoto yโigishanga cya Kibumba









Amafoto yโigishanga cya Rugenge







Amafoto yโigishanga cya Gikondo










Amafoto yโigishanga cya Nyabugogo







Amafoto yโigishanga cya Rwampara






