Icyihebe cyateguye igitero i Nairobi birakekwa ko cyaherewe imyitozo muri Uganda
Byatangajwe ko umuntu wateguye igitero tariki ya 15 Mutarama 2019 kuri hoteli DusitD2 i NairobiĀ muri Kenya bikekwa ko yaba yaraherewe imyitozo muri Uganda.
Umuryango we watangaje ko iki cyihebe kizwi nka Ali Salim Gichunge alias Farouk, cyahawe amasomo atandukanye arimo nāayāubutagondwa.
Gichunge ni umwe mu byihebe byishwe nyuma yāaho abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu biteguye kugaba igitero, cyasize gihitanye 21 abandi benshi bagakomereka.
Ikinyamakuru The New Vision cyatangaje ko uyu mugabo yageze muri Uganda mu 2016, agenda yitabira kwiga amatwara akaze yāubutagondwa mu bice bitandukanye bya Uganda.
Se wa Gichunge witwa Abdala Salim, asanzwe ariĀ muĀ ngabo za Kenya,akaba afite ipeti rya Sergeant.
Kugeza ubu inzego zāumutekano zamaze guta muri yombi uyu mugabo nāumugore we, Sakina Mariam, bakaba boherejwe mu Mujyi wa Isiolo uherereye mu Majyaruguru ya Kenya, aho barimo gukorwaho iperereza.
Inzego zāumutekano muri Uganda zirinze kugira amakuru zitanga kuri iki kibazo.
Gusa umwe mu bayobozi mu ngabo ukorana nāinzego zāumutekano za Kenya, yemeje aya makuru.
Ati āNibyo, twakiriye amakuru yāukuri ko iki cyihebe cyaje hano muri Uganda aho cyigishirijwe aya matwara, turimo gukora iperereza kandi mu gihe cya vuba tuzatanga amakuru arambuye.ā
Hari amakuru ko umwe mu bayobozi mu nzego zāumutekano muri Uganda, yamaze kohereza impuguke mu gace ka Busia kugira ngo zishake amakuru ajyanye nāiyi myitozo Gichunge yahaherewe.
Umutwe wāiterabwoba wa Al-Shabaab, ni wo wigambye kugaba iki gitero.
