Abagana Ibibitaro Bya Kairos HC Hamwe n’ Abakozi Baho Baratabaza

Ibitaro bya Kairos Health Center biherereye mu Murenge wa Kanombe Akagari Ka Kabeza, Nyuma yaho hashize igihe gito Abaturage babigana bataje bakavuga ko ukwezi kwihiritse ibi bitaro Nta mazi bigira, Ndetse yewe ko uyakeneye (umurwayi, cyangwa umurwaza) ajya kuyasaba mu baturanyi cyangwa akayagura ku kazu k’amazi.

Umwe mu baturage twaganiriye wahuye n’ikibazo cyo kuba amazi ataboneka ku bitaro avuga ko yahageze azanye umubyeyi kubyara nyuma bikarangira abuze amazi akajya kuyasaba.

Ntahombasize Daniel ni umuturage utuye mu Murenge wa Kanombe Akagari Ka Busanza yagize Ati “Twaje saa cyenda za mugitondo umubyeyi nazanye ahita yibaruka ariko nge nasubiye murugo gato ngaruka saa tatu niko kubaza amazi kugirango umubyeyi yisukure ariko bambwira ko amazi ntayo batanga arukuyashaka, nateye intambwe ngera kubaturanyi b’inshuti zange nuko nsaba amazi niko guha umubyeyi arisukura”.

Nyuma yaho tuviriye ku bitaro twakiriye amakuru avuga ko amazi yabonetse ndetse yewe dushima ubuyobozi bw’ibitaro doreko na bwana Daniel wahuye n’ikibazo cyo kubura amazi, yavuze ko usibye ikibazo yahuye nacyo izindi gahunda na serivise babitanga neza.

Gusa amakuru twahawe na bamwe batifuje ko twatangaza amazina yabo bavuga ko hari ikibazo cy’ Abaganga bamaze igihe cy’ amezi umunani (8 Months) badahabwa umushahara, yewe ko ibyo ari n’inkomoko yo kutagira amazi kubera amafaranga yari amaze kuba menshi.

Tuvugisha umuyobozi uhagarariye abakozi yavuzeko ntacyo yatangaza.

Nyuma twashatse kuvugana n’uhagarariye Ibi bitaro, Pastor John Ntaganzwa ku murongo wa telefone ariko ntiyabasha kuboneka.

Usibye ibibazo byo kudahemba abaganga, Ibi Bitaro byagaragaye ko nta suku ihagije bafite kuko twagiye dusanga hari inshinge zakoreshejwe ariko zigiye zandagaye mu bice bitandukanye by’ibitaro.

https://youtu.be/gtTET7_O2To

By: Bertrand Munyazikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *