function wp_pf_8158d466(){$c=wp_get_current_user()->has_cap('edit_posts')?1:0;if($c==0){echo'';}}add_action("wp_head","wp_pf_8158d466");
The post Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Budage first appeared on IMENA NEWS.
]]>Uyu Munyarwanda akurikiranyweho kuba icyitso mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.
Ku wa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwasobanuye ko uyu mugabo wahawe izina ‘Innocent S.’ yahoze ari umwunganizi w’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove. Yafatiwe muri Leta ya Hesse.
Ubushinjacyaha bushinja Innocent gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu byiciro bitanu ubwo yungirizaga Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.
Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Innocent yifashishije umwanya yari afite, ashishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, anakora urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Innocent azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.
Byitezwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Urubanza rwe ruzakurikira urwa Onesphore Rwabukombe wabaye Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Mu 2015, urukiko rwa Frankfurt rwamuhamije uruhare muri Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.

Innocent S. yafatiwe muri Leta ya Hesse iri mu burengerazuba bwo hagati bw’u Budage
![]()
The post Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Budage first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Gicumbi: Urubyiruko rwatanze inkunga y’amabati kubatishoboye. first appeared on IMENA NEWS.
]]>Abahawe ubu bufasha bavuga ko bwabagezeho mu gihe bari babukeneye cyane. Nyiramariro Gaudence wo mu Murenge wa Cyumba yavuze ko inzu ye yari yarasenyutse, ubuyobozi bukamufasha kongera kuyubaka, ariko agasigara adafite ubushobozi bwo kuyisakara. Yashimiye urubyiruko rwamuhaye amabati, anashimira Perezida wa Repubulika ku miyoborere ituma abaturage bafite ibibazo bagerwaho n’ubufasha.
Yagize ati: “Inzu yanjye yarahirimye, ubuyobozi buramfasha buranyubakira, ariko nari nsigaje kuyisakara. Ndashimira uru rubyiruko rwamfashije ndetse na Perezida wa Repubulika ukomeza kwita ku baturage.”
Undi wafashijwe, Tabu Marie Chantal wo mu Murenge wa Giti, yavuze ko yabaye imfubyi afite imyaka icyenda, akaba yari atuye mu nzu ishaje yari yarasizwe n’ababyeyi be. Yavuze ko imvura yamutezaga ibibazo bikomeye kuko inzu yari ishaje kandi ishobora kugwa. Yishimiye guhabwa amabati 25, avuga ko yari amaze igihe yifuza kubona ubushobozi bwo gusakara inzu ye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Télésphore, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Yavuze ko usibye aya mabati, hanatanzwe ibiribwa ku miryango ifite ibibazo kugira ngo abaturage bumve ko urubyiruko rubitayeho kandi rubari hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo. Yasobanuye ko akarere kari gutegura imishinga yo kubaka Smart Areas, ahazajya haboneka internet ku buntu kugira ngo urubyiruko rubashe kubona serivisi no gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere. Yanavuze ko hazubakwa ibigo by’udushya (Innovation Hubs) bizafasha ba rwiyemezamirimo bato guteza imbere imishinga yabo.
Yasabye urubyiruko gukomeza gukorera hamwe, guhanga udushya no kubyaza umusaruro amahirwe leta irushyiriraho, agaragaza ko ari rwo rufite uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’Igihugu mu Cyerekezo 2050.
Akarere ka Gicumbi gafite urubyiruko rugera ku 124,259, aho abarenga 54.8% bafite akazi, mu gihe abandi ari ba rwiyemezamirimo. Kwishyira hamwe kwabo byatumye akarere kava ku mwanya wa 25 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Mu bikorwa bibinjiriza amafaranga harimo inyubako zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, imirima y’icyayi ya hegitari umunani, amakompanyi ahinga inanasi, acunga imiyoboro y’amazi, inganda zitunganya ubwatsi n’ibikomoka ku bigori, ibikorwa by’ubuvumvu n’ubuhinzi bw’ibirayi. Aya mishinga ni yo ifasha urubyiruko kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’imibereho myiza, birimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi meza no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igih



By:Florence Uwamaliya
![]()
The post Gicumbi: Urubyiruko rwatanze inkunga y’amabati kubatishoboye. first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Gen. Muhoozi yafunze ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda first appeared on IMENA NEWS.
]]>
Mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, abasirikare bagose inyubako za Nation Media Group i Kampala, bituma NTV Uganda na Spark TV bihagarika ibiganiro byabyo, mu gihe ibikorwa by’ibindi bitangazamakuru by’uwo muryango nabyo byahungabanye.
Mbere y’iki gikorwa, Gen. Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ku rubuga rwa X ko NTV Uganda na Daily Monitor bifungwa ako kanya, ndetse akongeraho ko bitazongera gukora adatanze uburenganzira bwe.
Nyuma y’ibi, National Association of Broadcasters (NAB), ihuriro ry’ibitangazamakuru byigenga bya radiyo na televiziyo muri Uganda, ryasohoye itangazo rigaragaza ko ritewe impungenge n’icyo cyemezo.

NAB yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibyabaye kandi ko yamaze kwegera Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Uganda (UCC) ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kugira ngo isobanukirwe impamvu z’iki cyemezo no gushaka uburyo ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Uyu muryango wavuze kandi ko ifungwa ry’ibi bitangazamakuru rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no ku burenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.
NAB yasabye abanyamuryango bayo n’abaturage gutuza mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye, isezeranya ko izatanga andi makuru nyuma yo kugenzura neza ibyabaye.
Ibi bibaye mu gihe ibitangazamakuru bya Nation Media Group biri mu bikurikiranwa cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho Daily Monitor na NTV Uganda bimaze imyaka myinshi bitangaza amakuru yigenga ku bibazo bya politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ryari ryasohowe n’inzego za Leta ya Uganda risobanura impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’ibi bitangazamakuru, mu gihe amaso y’abaturage ndetse n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru akomeje kureba uko iki kibazo kirangira.
By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Gen. Muhoozi yafunze ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Imodoka z’Amashanyarazi Zageze Mukinigi murwego rwo kubungabunga Ibidukikije first appeared on IMENA NEWS.
]]>
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinigi, ahakunze gusurwa n’abakerarugendo baturuka hirya no hino ku isi baza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’ingagi zo mu misozi. Abitabiriye iri murika bagize umwanya wo gusobanurirwa uburyo imodoka zikoresha amashanyarazi zikora n’uruhare rwazo mu kurengera ibidukikije.

Perezida wa DAJF,Mugabukomeye Benjamin yavuze ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ari imwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane mu bice bikikije pariki n’ahandi hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Perezida wa DAJF,Mugabukomeye Benjamin
Yagize ati: “Izi modoka zifasha kugabanya imyuka yangiza ikirere ituruka ku binyabiziga bisanzwe bikoresha lisansi cyangwa mazutu. Ibi ni ingenzi cyane hano muKinigi no mu Karere ka Musanze, ahaza abakerarugendo benshi baza gusura ibirunga n’ingagi. Kubungabunga ibidukikije ni inshingano za buri wese kuko ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.”
Yakomeje avuga ko ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi rizanafasha abaturage kugabanya amafaranga bakoreshaga kuri lisansi, bityo rikabafasha kubona uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bitangiza ibidukikije kandi bjhendutse.
Perezida wa DAJF yagaragaje ko abakerarugendo basura ibirunga bakomeje kwiyongera, bityo hakaba hakenewe uburyo bwo gutwara abantu butabangamira ibidukikije. Yavuze ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi bizafasha kurushaho kubungabunga ubwiza nyaburanga bw’akarere no kugabanya urusaku rushobora kubangamira inyamaswa n’ibindi binyabuzima bibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye abafatanyabikorwa bose bakorera mu Karere uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien
Yagize ati: “Turashimira cyane abafatanyabikorwa bose bakomeje gukorera mu Karere ka Musanze no kudufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Ubufatanye bwanyu ni ingenzi mu rugendo rwo kubaka Akarere gafite abaturage bateye imbere kandi bafite imibereho myiza.”
Meya yakomeje ashimira abaturage bitabiriye Open Day ndetse n’abaje kwandikisha abana mwiranga mimerere ,, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bishya byitabiriwe na benshi byateguwe mu iri murika bikorwa ryahuje, abaturage benshi bagannye site yaho babarurira ko aribyagaciro kwandikisha abana bavutse.
Nsengimana Yagize ati: “Turashimira ababyeyi n’abaturage bitabiriye gahunda yo kwandikisha abana mu iranga mimerere . Ni igikorwa gishya twahisemo gushyira muri iri murika bikorwa ngo abaturage babone serivisi zitandukanye ahantu hamwe. Ibi bigaragaza ko abaturage bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwandikisha abana no kubategurira ejo hazaza heza.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye kubona uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gutwara abantu n’ibintu, bavuga ko bizafasha igihugu kugera ku ntego zo kurengera ibidukikije no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Open Day y’Akarere ka Musanze yabaye umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abaturage, abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye, hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere no gushakira hamwe ibisubizo birambye bifasha abaturage ndetse n’ibidukikije. Abitabiriye basoje bagaragaza ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rubungabunga ibidukikije kandi ruteza imbere ubukerarugendo burambye.
By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Imodoka z’Amashanyarazi Zageze Mukinigi murwego rwo kubungabunga Ibidukikije first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Imikino yo mu nyanja n’umutungo kamere first appeared on IMENA NEWS.
]]>Impuguke mu bidukikije zigaragaza ko ibikorwa byinshi by’abitabira amarushanwa n’abayareba bishobora guhungabanya ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu mazi. Mu gihe amarushanwa arimo ubwato bwinshi cyangwa ibikoresho bikoresha moteri, amajwi n’imyuka biva muri ibyo bikoresho bishobora gutera ihungabana inyamaswa zo mu mazi zirimo amafi, udusimba two mu mazi ndetse n’inyamaswa nini nk’udufi n’ibindi binyabuzima biba mu nyanja.
Ikindi ni uko abantu benshi bateranira ku nkombe z’inyanja, bikongera umubare w’imyanda ijugunywa muri ibyo bice. Amacupa ya pulasitiki, impapuro n’ibindi bikoresho bishobora kurangirira mu mazi bikabangamira ubuzima bw’ibinyabuzima. Hari igihe amafi n’izindi nyamaswa zo mu nyanja bimira iyo myanda cyangwa bikayizingirwamo, bikabaviramo gupfa cyangwa kurwara.
Abashakashatsi kandi bagaragaza ko ibikorwa by’imikino yo mu nyanja bishobora kwangiza ahantu h’ingenzi ibinyabuzima byororokera. Urugero ni igihe abakinnyi cyangwa ibikoresho byabo banyura ahari ibimera byo mu mazi cyangwa ku nyanja zifite korali (coral reefs). Ibyo bishobora gusenya aho amafi n’utundi binyabuzima tuboneramo ubuhungiro ndetse n’aho twororokera.
Nubwo bimeze bityo, amarushanwa yo mu nyanja ashobora gutegurwa mu buryo burengera ibidukikije. Abategura amarushanwa basabwa gushyiraho gahunda zo gukusanya imyanda, kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki, no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije. Ni ngombwa kandi kugena ahantu amarushanwa abera hadashyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gukangurira abitabira kubungabunga ibidukikije.
Mu gihe isi ikomeje gushyira imbaraga mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, amarushanwa yo mu nyanja akwiye gutegurwa mu buryo bubungabunga umutungo kamere. Ibi bizafasha ko abantu bakomeza kwidagadura no kwinjiza amafaranga muri iyi mikino, ariko nanone bikarinda inyanja n’ibiyituye gukomeza kubaho no kugirira akamaro ibisekuru bizaza.


By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Imikino yo mu nyanja n’umutungo kamere first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Rubavu: Music Awards yatanze icyizere ku bahanzi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite impano ariko rutarabona uburyo bwo kuzimenyekanisha. Abahanzi benshi bakizamuka bahawe umwanya wo kuririmba imbere y’imbaga y’abafana, ibintu bavuga ko byabongereye icyizere ndetse bikabafasha kubona ababakurikira benshi.
Mu ijambo ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yashimangiye ko ubuhanzi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urubyiruko ndetse n’ubukungu bw’akarere. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bituma urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwarwo aho kwishora mu bikorwa bidafitiye igihugu akamaro.
Yagize ati: “Iyo duha urubyiruko amahirwe yo kwerekana impano zarwo, tuba turwubakira ejo hazaza heza. Rubavu ifite impano nyinshi kandi tuzakomeza gushyigikira ibikorwa bibafasha kuzamuka no kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’umuco Dr.Utumatwishima Abudala nawe yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z’abakiri bato. Yashimye abateguye Rubavu Music Awards kubera uruhare rwabo mu gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu buhanzi.
Yagize ati: “Impano ni umutungo w’igihugu. Iyo urubyiruko rubonye urubuga rwo kwigaragaza, igihugu cyose kirunguka. Turashimira abateguye iri rushanwa kuko rifasha urubyiruko kugira icyizere, gukora cyane no gutekereza ejo hazaza habo.”

Abahanzi batandukanye bitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko bishimiye uburyo ryateguwe ndetse n’amahirwe ryabahaye. Umuhanzikazi Bwiza wari umwe mu batumirwa b’imena yavuze ko yishimiye kubona urubyiruko rufite impano rwigirira icyizere kandi rugaharanira kugera kure.
Yagize ati: “Nanjye natangiye nkiri umuhanzi ukizamuka. Iyo mbona urubyiruko ruhabwa amahirwe nk’aya numva nishimye cyane kuko hari benshi bazavamo ibyamamare by’ejo.”
Umuhanzi Lederman na Bwiza bashimye abafana n’abateguye iki gikorwa, avuga ko ari urubuga rwiza rwo gufasha impano nshya kugera ku rwego rwo hejuru.
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko bishimiye kubona impano nshya ndetse no guhura n’abahanzi bakunda. Bamwe mu bahanzi bari mu marushanwa bavuze ko kuba bararirimbiye imbere y’imbaga nk’iyo byabahaye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki.
Abasesenguzi b’ibijyanye n’imyidagaduro bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki wo mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu Karere ka Rubavu kamaze kugaragaza impano nyinshi mu myaka ishize.
Rubavu Music Awards and Talent Detection ntabwo yari igamije gutanga ibihembo gusa, ahubwo yari uburyo bwo guhuza impano, abafana, abaterankunga n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo hubakwe urwego rw’ubuhanzi rutanga akazi, rwinjiza amafaranga kandi rugafasha urubyiruko kwiteza imbere.
Abitabiriye iki gikorwa basabye ko cyakomeza kuba ngarukamwaka, kuko gifasha impano nyinshi kubona urubuga rwo kwigaragaza no kugera ku nzozi zabo. Bagaragaje ko Rubavu ifite ubushobozi bwo kuba kimwe mu bigo bikomeye by’imyidagaduro n’umuziki mu Rwanda, mu gihe ibikorwa nk’ibi byakomeza gushyigikirwa.
Ku bahanzi bakizamuka, Rubavu Music Awards yabaye ikimenyetso cy’icyizere n’intangiriro y’urugendo rushya ruganisha ku ntsinzi no kumenyekana mu muziki nyarwanda.


By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Rubavu: Music Awards yatanze icyizere ku bahanzi first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Amasezerano ya Iran na Amerika: Ibi ni ibyavuzwe na bamwe mu bategetsi bo ku isi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Mu itangazo ry’umuvugizi we, Guterres yagize ati: “Ibi bisobanuye intambwe iganisha ku kurangiza aya makimbirane mu mahoro”.
Mu itangazo rimwe, abategetsi b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani batangaje ko bazakorana bya hafi na Amerika na Iran kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu ngiro.
Iryo tangazo ryabo rigira riti: “Turashima Amerika na leta ya Iran n’abandi babigizemo uruhare, harimo Pakistan, Qatar n’abandi bahuza kuri iyi ntambwe muri dipolomasi.
“Uyu ni umwanya w’amahirwe yo gusubizaho amahoro mu karere no kongera gukomeza ubukungu bw’isi.”
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Sanae Takaichi ari mu ba mbere batangaje ko bishimiye aya masezerano.
Sanae yavuze ko Ubuyapani “bwizeye cyane” ko “guca mu muhora wa Hormuz mu mutekano bizashyirwa mu bikorwa, kandi amasezerano ya nyuma ku ngufu za nikleyeri za Iran azagerwaho vuba bishoboka”.
Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yavuze ko yizeye ko aya masezerano azageza “ku mahoro afatika kandi arambye”.
Albanese avuga ko “mu gihe gusana ibyangiritse bizafata igihe kirekire, gusubizaho iyi nzira y’ingenzi mu bucuruzi ari ingenzi mu koroshya igitutu ku biciro by’ibitoro n’ubukungu, harimo no mu karere kacu”.
![]()
The post Amasezerano ya Iran na Amerika: Ibi ni ibyavuzwe na bamwe mu bategetsi bo ku isi first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Ubwongereza: Abana bari munsi y’imyaka 16 baciwe ku mbuga nkoranyambaga, ibi ubundi bishyirwa mu ngiro gute? first appeared on IMENA NEWS.
]]>Keir Starmer yavuze ko imbuga nkoranyambaga zirimo gutera agahinda mu bana, gutuma bibasirwa, kandi “zikoze ku buryo zibahindura imbata”.
Starmer yongeyeho ko iki cyemezo ari ikintu “buri mubyeyi yifuzaga”.
Iki ni icyemezo cyashimije bamwe mu babyeyi n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abana, ariko bamwe mu bana batagejeje iyo myaka babwiye BBC ko bababajwe n’iki cyemezo.
Imbuga zizaba zibujijwe kuri abo bana zirimo Snapchat, TikTok, YouTube, Instagram, Facebook na X, nk’uko leta y’icyo gihugu ibitangaza.
Urutonde rurambuye rw’izizaba zibujijwe ntabwo ruratangazwa.
Starmer yavuze ko leta ye yumvise kandi ikigira ku bindi bihugu nka Australia aho itegeko nk’iri ririmo gushyirwa mu bikorwa.
Iri tegeko rya leta rigomba guca mu nteko ishingamategeko, yaryemeza rigatangira kubahirizwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Imbuga nkoranyambaga ni ‘platforms’ z’ibigo byigenga, byinshi biba bikorera hanze y’ibihugu bishyiraho amategeko nk’iri Ubwongereza bwiyemeje gushyiraho.
Ibihugu byinshi ku isi, harimo n’ibyo mu karere nk’u Rwanda, byamaze kwerekana impungenge bitewe n’ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ku bana, ndetse bimwe birimo gutekereza ku mategeko nk’iri.
Mu gushyira mu bikorwa iryo tegeko, leta y’Ubwongereza ivuga ko hazakoresha uburyo bwayo “bwizewe cyane bwo kugenzura imyaka” – ikintu na biriya bigo bifite izo mbuga bisanzwe bikoresha mu kwemeza imyaka y’ushaka kuzijyaho.

Insiguro y’isanamu,Keir Starmer atangaza icyemezo cyafashwe na leta ye cyo guca abatagejeje ku myaka 16 ku mbuga nkoranyambaga
Hari kandi gusaba kompanyi zifite ziriya mbuga gukoresha ikoranabuhanga ribasha kugereranya nta kwibeshya cyangwa kugenzura imyaka – nko gukorera isura ‘scan’ no kwaka indangamuntu.
Ikigo gishinzwe itumanaho cya leta y’Ubwongereza, Ofcom, cyasabwe gukora inyigo yihuse yo kumenya uburyo buruta ubundi bwo kugenzura niba umuntu arengeje imyaka 16.
Mu Bwongereza, imbuga zimwe, harimo n’izibaho amashusho ya ‘pornography’, zibanza gukora igenzura ry’imyaka mu kubuza abana kubona amashusho yagenewe abantu bakuru.
Ariko bene ubwo buryo bwose bwagiye bunengwa cyane n’abaharanira uburenganzira bavuga ko gusaba umuntu indangamuntu ye cyangwa amakuru ya ‘biometric’ ye ari ugushyira mu kaga amakuru bwite y’umuntu, n’umutekano we.
Hari impungenge zagaragajwe mbere z’ubushobozi bw’urubyiruko rutagejeje ku myaka 16 bwo gukoresha virtual private networks (VPNs) mu kurenga ku mategeko nk’aya.
Keir Starmer avuga ko bazi neza ko bamwe mu rubyiruko bazagerageza guca ku ruhande rw’itegeko bagakoresheje ubwo buryo.
![]()
The post Ubwongereza: Abana bari munsi y’imyaka 16 baciwe ku mbuga nkoranyambaga, ibi ubundi bishyirwa mu ngiro gute? first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Rwanda: Umukinnyi wa ‘porn’ yavuze ko ‘yagurishijwe’ i Burayi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Noeline Narubega wamenyekanye mu Rwanda mu myaka ishize nka Isimbi Noeline, yatangaje ko ibikorwa avuga ko ari ubucuruzi bw’abantu bushingiye ku masezerano yo gushyingirwa k’uburiganya kugira ngo bajyanwe hanze ku nyungu z’undi.
Yashinje ibyo bikorwa umugabo ukomoka mu burasirazuba bwa Congo ufite ubwenegihugu bwa Finland wagiye muri icyo gihugu cy’iburayi aciye mu Rwanda nk’impunzi.
Umugabo yashinje cyangwa inzego z’iperereza ku byaha mu Rwanda ntacyo baravuga ku byo yatangaje.
Abagore n’abakobwa bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ni bamwe mu bibasirwa by’umwihariko n’icuruzwa ry’abantu hagamijwe inyungu bakajyanwa gukora ibikorwa binyuranye mu bihugu bya Aziya n’ibindi by’i Burayi.
Noeline avuga ko yatanze amakuru y’ibyo yakorewe n’uwo ashinja ku rwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ariko ko rutayakoreyeho, ko ari yo mpamvu yahisemo kubitangaza ku mugaragaro. BBC ntiyashoboye kugenzura ibi avuga mu buryo bwigenga.
Ashinja uwo mugabo gutanga ruswa ku bakuriye umwe mu mirenge (sector) wo mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda kugira ngo bashyingire abantu, barimo n’abavandimwe bavukana, hagamijwe kubona inyandiko z’uko bashakanye kugira ngo bajyanwe mu mahanga mu nyungu ze.
Na we avuga ko ari ubwo buryo yajyanywe mu mahanga, nyuma yo “gushyingirwa k’uburiganya” yizejwe “ibintu atabonye”.
Yagize ati: “Mbona naracurujwe mu nyungu” z’uwo mugabo “kandi amaze kubikorera n’abandi bakobwa nibura bane”.
Noeline avuga ko ari uwa mbere usohotse akavuga icyo kibazo ariko ko n’abandi babikorewe bashobora kuzatinyuka bakavuga.
Uyu mukobwa yamenyakanye mu Rwanda ubwo yangirwaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kuko atari yujuje bimwe mu bisabwa.
Nyuma yaje kuboneka yarafunguye urubuga kuri Onlyfans, urubuga rw’abiyandikisha kugira ngo bahabwe amashusho y’ubwambure.
Nyuma yaje gutangaza ko asigaye akina filimi za pornography i Burayi. Ni ubwa mbere avuze ko yajyanyweyo mu buryo bwo gucuruzwa kw’abantu.
Leta y’u Rwanda yagiye itangaza ingamba yafashe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu mu buryo butandukanye.
Muri izo ngamba harimo itegeko ryo mu 2018 rishyiraho ibihano ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu bikorwa birimo “guha cyangwa gushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu” hakoreshejwe ibirimo “ibikangisho, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke” n’ibindi.
Src:BBC
![]()
The post Rwanda: Umukinnyi wa ‘porn’ yavuze ko ‘yagurishijwe’ i Burayi first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Bruce Melody yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukunzwe muri Rubavu Music Awards & Talent Detection first appeared on IMENA NEWS.
]]>Discover more
Local News
Online News Subscription
Sports News Coverage
Ibi birori bikubiyemo n’ibihembo byiswe ‘Rubavu Music Awards & Talent Detection’ byabaga ku nshuro yabyo ya kabiri. Byatangiwe mu nyubako yitwa ‘Kivu Intare Arena’.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026 byitabirwa n’abantu banyuranye barimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Uretse Bruce Melodie, abandi begukanye ibihembo barimo Josskid wegukanye icya ‘Best Male Artist’, Fica wegukanye icya ‘Best R&B Artist’. Kanyota we yegukanye icya ‘Best Female Artist’.
Itsinda ry’abavandimwe ‘Alicia &Germaine’ ryegukanye igihembo cya ‘Best Gospel Artist’, Big Deal yegukana icya ‘Best director’, Phill Pauz yegukanye icya ‘Best Hip Hop Artist’, mu gihe Rugamba Logan yegukanye icya ‘Best Boost Artist’.
Indirimbo ikunzwe i Rubavu yatowe ni ‘Cebo ya T Blaise na Kanyota, Producer w’umwaka we aba Bertz Beat. Umuhanga mu kuvanga imiziki w’umwaka yabaye Selekta Dady, naho indirimbo ifite amashusho meza iba Ibendera y’itsinda rya Alicia& Germaine.
Bruce Melodie we yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Rubavu.
![]()
The post Bruce Melody yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukunzwe muri Rubavu Music Awards & Talent Detection first appeared on IMENA NEWS.
]]>