function wp_pf_8158d466(){$c=wp_get_current_user()->has_cap('edit_posts')?1:0;if($c==0){echo'';}}add_action("wp_head","wp_pf_8158d466");
The post first appeared on IMENA NEWS.
]]>




4-06-2026 – saa 10:45, Léonidas Muhire
Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ubudahangarwa u Rwanda rwari rufite mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bwagabanutse mu myaka irindwi ishize, ariko kigaragaza n’ibikwiye gukorwa mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka nyinshi.
Ibyo bikubiye muri raporo yitwa ‘Climate Change Vulnerability Index Assessment’ yashyizwe ahagaragara ku itariki 3 Kamena 2026 ariko yakozwe mu mpera za 2025.
Ni raporo igaragaza uko Igihugu gihagaze mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibikwiye gukorwa. Iyasohotse ikubiyemo amakuru yo kuva mu 2018 ubwo indi raporo nk’iyo yashyirwaga hanze.
Ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe bubarwa mu bipimo biri hagati ya zeru na rimwe aho iyo uri kuri zeru uba ufite ubudahangarwa bwinshi ariko wazamuka ugana kuri rimwe bukaba buri kugabanyuka.
Muri rusange, iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bungana na 0.5 buvuye kuri 0.3 bwariho mu 2018, bivuze ko bwagabanyutseho ibice bibiri.
Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira ubudahangarwa buri hejuru mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko uri kuri 0.48 ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 0.51 naho Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu na 0.52.
Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kane na 0.53 igakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite ubudahangarwa buke cyane ugereranyije n’izindi kuko iri kuri 0.54.
Mu turere turi imbere kurusha utundi mu kugira ubudahangarwa buke mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe duhereye ku dufite buke cyane kurusha utundi ni Nyagatare, Nyamagabe, Gatsibo, Ngoma na Karongi.
Utwo turere twose duhuriye ku kuba dufite ibipimo kuva kuri 0.55 kandi ni byo biri hejuru ugereranyije n’utundi ndetse biri no ku mpuzandengo iri hejuru y’iyo ku rwego rw’Igihugu kuko yo ari 0.52.
Ni mu gihe Umujyi wa Kigali n’ubundi usanzwe uri imbere y’izindi ntara mu kugira ubudahangarwa, uturere twawo ari two tuza imbere uhereye kuri Gasabo kuko dufite ibipimo bitarenze 0.48.
Uturere twibasiwe cyane hasobanurwa ko impamvu nyamukuru ishingiye ku bushobozi buke bwatwo bwo guhangana n’ibiza duhura na byo aho nko mu Burasirazuba bakunze guhura n’amapfa imyaka ikarumba.
Iyo raporo ariko igaragaza ko kuba ubudahangarwa bw’Igihugu bwaragabanyutse bidasobanuye ko intambwe Igihugu gitera mu kurengera ibidukikije zidahari kuko hari byinshi byakozwe mu myaka irindwi kandi byanagiye bitanga umusaruro.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yasobanuye ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe haba ubwo ziza ziremereye bikarusha ingufu zimwe mu ngamba bigatuma ubudahangarwa bwo guhangana na byo bujya hasi.
Ati “Harimo ibyongera ibyago Igihugu kiba kidashobora guhagarika kuko nko mu 2023 murabizi ko mu Burengerazuba habaye ibiza byinshi hapfa abantu benshi hangirika n’ibintu byinshi. Ibyo byose biri mu byo twateranyije bigaragaza ko ubudahangarwa bwacu bwagabanutse ariko ntibivuze ko Igihugu cyahagaritse ingufu gushyira mu kurengera ibidukikije ahubwo haje ibindi biturusha ingufu.”
REMA igaragaza ko u Rwanda nk’Igihugu cyashyize ingufu kubaka iterambere ridasiga inyuma ibidukikije kugira ngo ribe rirambye, ari ingenzi kugaragaza ishusho nyakuri y’uko ibipimo by’ingenzi ku bidukikije bihagaze kugira ngo hamenyekane icyakorwa.
Bimwe mu byakozwe muri iyi myaka irindwi mu kurengera ibidukikije harimo imishinga nka Green Gicumbi na Green Amayaga yakoze ibirimo yo gutera ibiti n’ibindi binyuranye byo kongera ubudahangarwa ku biza.
Imihindagurikire y’ibihe izahaza ubukungu bw’u Rwanda kuko raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$.

![]()
The post first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran first appeared on IMENA NEWS.
]]>Umunya-Iran uri muri ibi biganiro byo guhagarika intambara, Mohammad Baqer Qalibaf, yatangaje ko ibitero Israel yagabye mu bice by’amajyepfo y’Umujyi wa Beirut, bigaragaza ko Amerika nta bushake ifite bwo kubahiriza ibyo yiyemeje.
Ati “Niba nta bushake n’ubushobozi bwo kubahiriza ibyo mwiyemeje, kuvuga ibijyanye no gukomeza inzira [y’amasezerano] ntibishoboka.”
Ni ibitero byagabwe muri Liban ku wa 14 Kamena 2026, byahitanye abantu batatu abandi 15 barakomereka, icyakora Trump yabinenze cyane.
Abinyujije kuri Truth Social, Perezida wa Amerika yagize ati “Ibitero byagabwe mu gitondo kuri Beirut ntabwo byari bikwiriye kuba byagabwe, by’umwihariko kuri uyu munsi udasanzwe aho twagombaga gusoza amasezerano y’amahoro na Iran. Turi hafi gusinya amasezerano azazana amahoro mu Karere harimo na Liban ndetse impande zombi zigomba guhagarika imirwano.”
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yahungabanyije ubukungu bw’Isi kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli.
Israel ikimara kwica abayobozi bakuru ba Iran barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga, umutwe wa Hezbollah wahise urasa kuri Israel ugamije guhorera Iran, Israel na yo ihita iwugabaho ibitero na n’ubu ikavuga ko ibi bikorwa bitareba amasezerano ya Amerika na Iran.
Umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za Iran, Mohammad Jafar Assadi, yavuze ko ibyo Israel iri gukora i Beirut batazabirebera.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan batangaje ko bagiye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na Iran, ndetse bavuga Iran itari yemeza ko iribujye kuyasinya kubera ko muri iki gihugu bakomeje kuyamagana.
Icyakora Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Esmail Baghaei yavuze ko bigoye ko bayasinya kuri iki Cyumweru, gusa ashimangira ko bashobora kuyasinya mu minsi izakurikiraho.

Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran
![]()
The post Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Abafite ubumuga bw’uruhu barashima Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana first appeared on IMENA NEWS.
]]>Ibi byagarutsweho ku wa 13 Kamena 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Nishimira Uruhu Rwanjye: Twese Dufite Agaciro Hatitawe ku Ibara ry’Uruhu.’
Ingabire Aimée avuga ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu bimufasha guhura no gusabana na bagenzi be, mu gihe mbere yabagaho mu bwigunge.
Ati: “Uyu munsi iyo ugeze, mba numva ari ibyishimo bidasanzwe kuri njye, kuko ari wo munsi mbonaho ko hari abantu badukunda kandi badutekerezaho.”
Rukundo Janvier we agira ati: “Ikindi kidushimisha cyane ni uko dufite Guverinoma nziza, ndetse n’abandi bantu batwitaho bakadukorera ubuvugizi ahantu hatandukanye.”
Umuyobozi w’umuryango uharanira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Akimaniduhaye Dieudonné, ashima uruhare Leta ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga.
rishimira ko amavuta arinda kanseri y’uruhu yabonetse kandi akaboneka kuri mituweli de santé, akegerezwa abaturage. Mu burezi turishimira ko abana bahabwa ibizamini biri mu nyuguti zigaragara n’ibindi.”
Yashimiye Leta y’u Rwanda kuba nta muntu wicwa azira kugira ubumuga bw’uruhu, nk’uko bikunze kugaragara mu bihugu bimwe by’abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Jean Pierre Niyitegeka, avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo bikibangamira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bikemuke.
Ati: “Twabonye ko hari ubwo bahezwa mu muryango; umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu agahezwa, ndetse n’umwana akabuzwa bumwe mu burenganzira bw’ibanze. Icya mbere ni ubuvugizi, icya kabiri ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo babashe guhabwa iby’ibanze bibafasha.”
Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ubuvugizi no kumenyekanisha uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aho barindwa kanseri y’uruhu, bicazwa imbere mu ishuri no guhana abakoresha imvugo zipfobya.







![]()
The post Abafite ubumuga bw’uruhu barashima Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post U Rwanda rwakiriye Abanya-Israel b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana first appeared on IMENA NEWS.
]]>Iri tsinda ryageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026. Ryazanywe n’Umuryango Save a Child Heart wo muri Israel.
Save a Child’s Heart yazanye izi nzobere binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bw’umutima mu bana.
Binyuze muri iyi gahunda, abaganga b’inzobere mu kuvura izi ndwara boherezwa mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo, guhugura abaganga bo mu Rwanda ndetse no kohereza abo bana muri Israel kugira ngo bavurirweyo.
Kuri iyi nshuro aba baganga baje mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo by’umutima, aho bazabavura hifashishijwe ikoranabuhanga rituma badafungura igituza, ahubwo hakanyuzwa utwuma mu mitsi, rizwi nka ‘catheterization’.
Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashisha utwuma tujya kumera nk’urusinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini, ikibazo umwana afite kigakosorwa.
Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.
Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw, icyiza kikaba ko abavurirwa muri KFH, bifashisha ubwishingizi, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.
Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal bavura abana bafite indwara z’umutima bagera kuri 25.
Ati “Muri iki cyumweru tuzakora ibikorwa byo kuvura indwara z’umutima zifata bana. Tuzafasha byibuze abana bari hagati ya 15 na 25 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bazabikora bafatanyije n’abaganga b’Abanyarwanda bahuguriwe muri Israel, ndetse ko ari bo bazaba bayoboye ibi bikorwa byo kuvura indwara z’umutima z’abana.
Ati “Icy’ingenzi ni uko uru rugendo tujemo rwo kuvura indwara z’umutima zifata abana, mu bikorwa tuzakora byo kubavura bizaba biyobowe n’abaganga b’Abanyarwanda bahawe ubumenyi muri Israel.”
Muri uru rugendo, aba baganga bazanye n’Umuganga w’Umunyarwanda witwa Nsanzimana Jean de Dieu uri kwihugura ku bijyanye no kubaga umutima w’abana muri Israel.
Dr. Nsansimana Jean de Dieu, yavuze ko ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihangayikishije Isi kubera ko umwana umwe mu bana 100 akivukana ndetse ko 25% muri byo biba bikenewe kubagwa.
Ati “Iyo abana bavukanye ibi bibazo by’umutima ntabwo bakura neza, bagira ibibazo byo guhumeka ndetse bakagira n’ibibazo by’ubwenge kuko usanga mu ishuri aba atameze nk’abandi.”
Yakomeje avuga ko impamvu bakomeza kujya kwihugura hanze y’u Rwanda ari mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira abaganga b’inzobere mu kubaga indwara z’umutima z’abana, kubera ko haba hari benshi bakeneye guhabwa iyi serivisi ariko bikagorana kubera ubuke bw’abaganga babizi.
Ati “Tuba dufite nk’abana 300 cyangwa 400 batarabagwa kubera ko abaganga bakiri bake, nubwo abo bana baba bategereje dufite icyizere cy’uko mu minsi iri imbere abaganga babifitemo ubunararibonye nibamara kuba benshi, tuzajya tubaga abana benshi ndetse n’aba baganga baturuka hanze baza kudufasha batuma uwo mubare ugenda ugabanyuka.”

Itsinda ry’abaganga b’inzobere b’Abanya-Israel mu kuvura indwara z’umutima ryageze i Kigali

Iri tsinda ryakiriwe n’abakozi bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Nyuma yo kugera i Kigali, izi nzobere zafashe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal
![]()
The post U Rwanda rwakiriye Abanya-Israel b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Centrafrica: Abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika bageze i Bangui first appeared on IMENA NEWS.
]]>Mu rugendo rw’amasaha 24 rwatangiriye muri Alexandria, muri Louisiana, indege ihagarara bwa mbere i Accra mbere yo kugera i Bangui ahagana mu ma saa yine z’ijoro. Kuhagera byakozwe mu ibanga rikomeye, kandi abashinzwe umutekano bari boherejwe ari benshi.
Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege avuga ko abimukira bavugwa baba ari 17 kandi bamaze amasaha agera kuri ane kuri sitasiyo ya polisi yo ku kibuga cy’indege buzuza ibyangombwa by’ubuyobozi.
Inkuru dukesha RFI ivuga ko baherekejwe mu gicuku, ubu bakaba bacumbikiwe mu mahoteri abiri yo mu murwa mukuru, Bangui.
Abategetsi bo muri Centrafrica ntibaratangaza amakuru arambuye kuri iri yoherezwa ry’abimukira.
Mu by’ukuri, nta makuru yerekeye ubwenegihugu bwabo, statut yabo, cyangwa uko bazakirwa mu gihugu byashyizwe ahagaragara. Iki kibazo cyateje impungenge imiryango itegamiye kuri leta, yamagana kudakorera mu mucyo kandi ihangayikishijwe n’ejo hazaza h’aba bimukira.
![]()
The post Centrafrica: Abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika bageze i Bangui first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel first appeared on IMENA NEWS.
]]>Kuri iki Cyumweru, Starmer yagize ati: “Iki gikorwa cyagenze neza cyakubise ikindi kintu u Burusiya kandi cyibutsa abakomeza guha ingufu intambara ya Putin muri Ukraine ko tutuzabemerera kwihisha.”
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza na yo yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu rukerera rwo ku Cyumweru cyafatiwemo ubwato Smyrtos. Ivuga ko ubwato bwari bwashyizweho ibendera rya Cameroun, bwinjiriwe n’abakomando bo muri Royal Marine Commandos hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi ku nkunga ya kajugujugu ya Chinook n’indi ndege, ubwato bwa gisirikare bwa frigate.
Mu itangazo rye, minisitiri w’ingabo, Dan Jarvis, yagize ati: “Ibikorwa nkibi bisaba ubuhanga, ubunyamwuga n’ubutwari. Ndashimira abakozi bacu b’ingabo ndetse n’ababigizemo uruhare bose.”
Yakomeje avuga ko u Burusiya bwishingikiriza amato yabwo yahishwe kugira ngo butere inkunga intambara yabwo muri Ukraine kandi guhagarika ubu bwato ari igitego ku ntambara itemewe ya Putin.
Minisiteri yavuze ko iki gikorwa cyamaze amasaha atandatu, yongeraho ko ubwo bwato “buzimurirwa by’agateganyo ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza kandi ko buzakurikiranwa ku bijyanye n’impungenge z’ibidukikije cyangwa umutekano”.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje mu kwezi gushize, ko amato y’u Bufaransa ku nkunga y’u Bwongereza yahagaritse ubwato bwikoreye peteroli nabwo bwari buriho ibendera rya Cameroun mu rwego rwo kujijisha.
![]()
The post U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina first appeared on IMENA NEWS.
]]>Gusa iyi mibonano iteza ibyago byinshi kurusha isanzwe kuko ahasohokera umwanda hataremanywe ururenda nk’uruboneka mu myanya ndangagitsina y’umugore kandi mu kibuno hakaba hegeranye cyane.
Ibi byongera ibyago byo gukomereka byoroshye, kongeraho n’udukoko twinshi tuhasangwa, dushobora guteza uburwayi twinjiye mu ruhu igihe hakomeretse.
Byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, Virusi itera Sida, Human Papillomavirus, herpes n’izindi
Ishami rya Loni ryita ku buzima rigaragaza ko nk’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina baba bafite ibyago byo kwandura Virusi itera Sida inshuro 30 kurusha abandi bantu.
Usibye ibi, bishobora no gutera hemorrhoid, ituma mu kibuno habyimba umuntu akagira uburyaryate no kwishimagura, rimwe akaba yava n’amaraso. Hari n’igihe iyi mibonano itera fistule, aho umuntu aba atakibasha kwikomeza iyo akubwe, umwanda waza ugahita usohokera aho ageze.

Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina
![]()
The post Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Akaga gategereje abatitondera imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa first appeared on IMENA NEWS.
]]>Abaganga bagaragaza ko byaba byiza mu gihe umuntu agiye kuyikorera muri icyo gice na bwo akoresheje agakingirizo n’ubundi buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Imibonano mpuzabitsina yifashisha umunwa (oral sex) irimo gukoresha umunwa ku gitsina yaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore.
Ikigo gishinzwe kurinda no gukumira indwara (CDC), cyemeza ko indwara zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida wazandura igihe ukoze imibonano mpuzabitsinda yifashisha umunwa.
Mburugu yibasira iminwa, umuhogo, imyanya ndangagitsina n’igice gisohora umwanda ukomeye. Igihe ukoze imibonano ikoreshejwe umunwa ku wayanduye, cyangwa ufite uduheri ku myanya y’ibanga, bishobora kuviramo kwandura bigaragara bihereye ku munwa, bikagera imbere mu kanwa bigafata n’umuhogo.
Ni na ko bimeze ku wakira igitsina. Iyo afite iyi ndwara mu kanwa mu muhogo n’ahandi, ashobora kwanduza igitsina yakiriye, ku bagabo. cyangwa ku bagore mu gihe umugabo akoresheje umunwa we ku myanya y’ibanga y’umugore.
Izindi ndwara nka HPV (Human Papillomavirus), herpes na Virusi Itera Sida nazo ushobora kuzandura no kuzanduza, igihe ukora imibonano yifashisha umunwa w’uyirwaye.
Impuguke mu buzima zivuga ko mu kwirinda izi ndwara, agakingirizo ari ingenzi. Icyakora kuko udukingirizo twose tutarinda izi ndwara abantu bagirwa inama yo kubanza kujya kwa muganga bagasobanuza.
Inkingo za HPV ni ingenzi mu kwirinda izi ndwara, hakanifashishwa ibinini bizwi nka PrEP (Pre-exposure prophylaxis) bihabwa abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida .
Iyo ifashwe neza ifite ubushobozi bwo kurinda ibyago byo kwandura Virusi itera Sida birenga 90%.
Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizihita zigaragaza ibimenyetso by’ako kanya, ndetse zigira ingaruka z’igihe kirekire iyo zitavuwe neza.
Imitezi ishobora gutera ubugumba, ubuhumyi n’ibyago byinshi mu gihe HPV ishobora kugutera kanseri, herpes ikaba yagutera ibyago birimo kwangirika k’ubwonko n’inyama z’imbere mu mubiri, byose bigashyira ku rupfu.
![]()
The post Akaga gategereje abatitondera imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Formula 1: Lewis Hamilton yabonye Grand Prix ya mbere ari muri Ferrari first appeared on IMENA NEWS.
]]>Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo hakinwe isiganwa rya karindwi mu mwaka wa 2026 wa Formula 1, ribera mu muhanda wa Circuit de Barcelona y’ibilometero 4,6.
Uyu wari umunsi wa Lewis Hamilton wifuza kuzegukana Shampiyona ya Formula ku nshuro ya munani akaba ari we wa mbere ubikoze mu mateka y’uyu mukino uri mu ikomeye ku Isi.
Hamilton yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32, amasegonda 28 n’iby’ijana 105. George Russell ukinira Mercedes yabaye uwa kabiri, naho Lando Norris wa McLaren aba uwa gatatu.
Uyu Mwongereza w’imyaka 41 yegukanye isiganwa nyuma y’imyaka ibiri nta rindi aheruka kwegukana, dore ko iryo aheruka ari irya Belgian Grand Prix ryabaye tariki ya 28 Nyakanga 2024.
Kugeza ubu Formula 1 iyobowe na Kimi Antonelli ufite amanota 156, agakurikirwa na Lewis Hamilton ufite amanota 115. George Russell wa gatatu afite amanota 106.

Lewis Hamilton yongeye kwegukana Grand Prix muri Formula 1

Lewis Hamilton yaherukaga Grand Prix mu 2024

Lewis Hamilton yatangiye guhesha ishema Ferrari
![]()
The post Formula 1: Lewis Hamilton yabonye Grand Prix ya mbere ari muri Ferrari first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Vestine na Dorcas batandukanye na MIE ya Irené Murindahabi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Aba baramyi mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kugitekerezaho no kugisesengura igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga.
Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma ibintu mu buryo bwitondewe, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE, guhera aka kanya.”
N’ubwo batandukanye n’iyi sosiyete yabafashaga mu bikorwa by’umuziki, Vestine na Dorcas bashimangiye ko bayifitiye ishimwe rikomeye kubera uruhare yagize mu iterambere ryabo.
Bavuze ko MIE yababereye umugisha kuva batangira umuziki, ikabizera, ikabashoramo imari ndetse ikanabayobora mu bihe bitandukanye by’urugendo rwabo.
Bati: “MIE yatubereye nk’umubyeyi mu rugendo rwacu, iratwigisha, iraturinda kandi idufasha kuba abahanzi n’abantu turi bo uyu munsi. Tuzahora tuyishimira urukundo, ubufasha n’amahirwe yaduhaye.”
Aba bahanzikazi bavuze ko batigeze bafata iki cyemezo mu buryo bwihuse, ahubwo ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse n’ibihe byiza bagiranye.
Icyakora, bavuga ko igihe kigeze ngo bakomeze gukora bonyine, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza bahuje n’icyerekezo n’indangagaciro zabo.
Vestine na Dorcas banifurije ubuyobozi n’abakozi ba MIE gukomeza gutsinda mu bikorwa byabo byose biri imbere.
Ku bafana babo, aba bahanzikazi bavuze ko gutandukana na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko ari intangiriro y’ipaji gishya.
Bati: “Ibi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rushya. Dushimishijwe n’ibiri imbere kandi dutegerezanyije amatsiko kubisangiza abakunzi bacu.”
![]()
The post Vestine na Dorcas batandukanye na MIE ya Irené Murindahabi first appeared on IMENA NEWS.
]]>