U Rwanda mu nzira zo kuvugurura amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga zikorerwa mu gihugu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko kuvugurura ibipimo by’ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda bigeze ku musozo, hakaba hasigaye kubyemeza kugira ngo bitangire gukurikizwa.

Yabigarutseho ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bagiriye hirya no hino mu gihugu, bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.

Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko mu mikorere ya zimwe mu nganda zenga inzoga, mu minsi yashize hagaragaye impinduka mu buryo zakoraga ibi binyobwa bisembuye, aho hatakoreshwaga ibikomoka ku buhinzi uko byagenwe.

Ati “Ariko cyane cyane kuri izi nganda harimo kuvugururwa ibipimo by’ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda kandi ayo mabwiriza akaba yararangiye hasigaye ko yemezwa. Ahanini ngaruke ku kuvuga ko uko izi nzoga zakorwaga kera hari harabayeho uburyo hadakoreshwa ibikomoka ku buhinzi cyane uko byagakwiye kuba bikoreshwa, twari twabonye ko byari byahinduye isura ndetse n’uko byakorwaga.”

Ibi bije nyuma y’uko mu Rwanda haheruka gufungwa inganda zirenga 200 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma, zagize ingaruka ku buzima bw’abantu kubera ibinyabutabire byifashishwaga mu kuzikora.

Gufunga zimwe muri izo nganda byanagize ingaruka ku isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi zakoreshaga nk’ibitoki byakoreshwaga mu nganda zimwe zabikoreshaga bengamo urwagwa.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko mu gihe izo nganda zitarongera kwemererwa gushyira inzoga ku isoko, hari gushakwa ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro ibyo bitoki.

Ati “Hari n’inganda zitandukanye na zo zari zarafunze kandi na zo zakoreshaga umusaruro mwinshi. Izi nganda zenga inzoga zakoreshaga uyu musaruro hari ugushishikariza abantu bakora umutobe udasembuye n’ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro w’ibitoki byengwagamo urwagwa mu gihe inganda zengaga izi nzoga zitaremererwa kongera gushyirwa ku isoko.”

Imibare ya raporo ku musaruro w’ubuhinzi ku mu gihembwe cya 2026 A, igaragaza ko mu Rwanda heze ibitoki byengwa bingana na toni 562.968.

Yagaragaje ko amabwiriza yavuguruwe yamaze kunozwa, ku buryo biteganyijwe ko azemezwa mu gihe kitari kirekire, agasohoka kugira ngo afashe zimwe muri izo nganda kongera gutunganya umusaruro.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari no gutegurwa itegeko rigenga ubuziranenge mu Rwanda, rizafasha kunoza uburyo bugenzurwa mu nzego zitandukanye.

Ati “Hari gushyirwaho itegeko rigenga ubuziranenge mu Rwanda rizinjira mu nzira yose y’uko ubuziranenge uretse ku nzoga gusa ariko muri rusange twagakwiye kubinoza cyane cyane ko uko tubona ubukungu bwacu bugenda bukura n’umuvuduko wabyo birasaba ko twongera tukisuzuma uko twakoraga ibintu byinshi bitandukanye.”

Yanagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa politiki y’inganda yatangiye mu 2024, hari kwitabwa ku iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ishingwa ry’inganda mu Rwanda.

Yasobanuye ko intego ari uko inganda zikorera mu byanya by’inganda byujuje ubuziranenge, mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi zikagira ubushobozi bwo gukomeza gukusanya no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ibi bitegerejweho gufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ibikorerwa mu Rwanda.

MINICOM mu nzira zo gutunganya amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga zikorerwa mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *