Kenya yarekuye abarwayi batanu bakize Ebola

Kuri uyu wa Kabiri, Kenya yarekuye abantu batanu bari barwaye Ebola, bari bamaze iminsi bavurirwa mu bitaro, nyuma y’uko ibizamini byemeje ko bakize kandi batagifite virusi ya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi babiri basigaye banduye Ebola muri icyo gihugu bakomeje kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi.
Kugeza ubu, abantu icyenda ni bo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Ebola muri Kenya, muri bo babiri bakaba barapfuye.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuva ku wa 19 Ukwakira nta wundi muntu mushya uragaragaraho ubwandu bwa Ebola.
Yongeyeho ko abantu 46 bari barahuye n’umuntu wa mbere wanduye Ebola barekuwe nyuma yo kurangiza igihe bari bamaze bashyizwe mu kato. Abo biyongera ku bandi bantu 20 bari barekuwe ku wa 26 Ukwakira.
Abandi bantu 52 bakiri mu kato biteganyijwe ko bazarekurwa bitarenze ku wa 11 Ugushyingo, nibamara kuzuza iminsi 21 nyuma yo guhura n’umuntu wari wanduye Ebola.
Virusi ya Ebola yageze muri Kenya iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyorezo cyatangiriye muri Gicurasi, bituma havuka impungenge ku ntege nke ziri mu igenzura ry’abinjira n’abasohoka ku mipaka.
Kugeza ubu, Ebola imaze kugaragara mu bihugu bine byo muri Afurika yo hagati, Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *