Iran yigambye guhanura drone ya Amerika

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahanuye indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itagira umupilote (drone), yo mu bwoko bwa LUCAS, ubwo yari mu kirere cy’Umujyi wa Bandar Abbas, uherereye mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Iran yigambye guhanura drone ya Amerika

Aya makuru yatangajwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, n’Ibiro Ntaramakuru bya Tasnim byo muri Iran, bisubiramo ibyatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.

Igisirikare cya Iran cyavuze ko iyo drone yahanuwe n’ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere, ubwo yari hejuru y’Umujyi wa Bandar Abbas, uri ku cyambu gikomeye mu Majyepfo y’igihugu.

Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza kuri aya makuru yatanzwe n’igisirikare cya Iran.

Nta bindi bisobanuro birambuye byatangajwe ku buryo iyo drone yahanuwe cyangwa ku cyari cyayijyanye mu kirere cya Bandar Abbas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *