RDC yatangiye kugerageza urukingo rwa Ebola
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye igerageza ry’urukingo rwa Ebola, hagamijwe kureba niba rwarinda abantu ubwoko bwa virusi ya Bundibugyo bwateye icyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ku wa Gatanu ko abitabiriye igerageza ba mbere bahawe urukingo rwa Ervebo i Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa RDC, ahibasiwe n’icyorezo.
Ervebo isanzwe yemewe mu gukingira Ebola iterwa n’ubwoko bwa virusi ya Zaire. Ubu igiye kugeragezwa ku bantu kugira ngo harebwe niba yanabarinda virusi ya Bundibugyo.
Tedros yasobanuye ko kugeza ubu nta rukingo rwemewe rwo gukingira Bundibugyo. Yavuze ko OMS ishyigikiye iri gerageza riyobowe na RDC, hagamijwe kubona ibisubizo no kurokora ubuzima.
Iri gerageza ryiswe TUMAINI, bisobanura “icyizere” mu Giswahili. Riteganyijwe ku buryo rishobora gusuzuma inkingo nyinshi, harebwa umutekano wazo, ubushobozi bwo kurinda indwara no gutuma umubiri ukora ubwirinzi.
Rizakoresha uburyo bwo gukingira abantu bahuye n’abanduye, bafatwa nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura.
RDC yatangaje iki cyorezo muri Gicurasi. Ni icya 17 kandi gikomeye kurusha ibindi byayibayemo. Kuva cyatangira, hamaze gutangazwa abanduye barenga 9700 n’abapfuye barenga 4600.
Iki cyorezo kimaze kugaragara mu bihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Iburengerazuba. Ni cyo cyakwirakwiye mu duce twinshi kurusha ibindi byorezo bya Ebola byabaye kuri uyu mugabane.
Muri iri gerageza hazongerwamo izindi nkingo ebyiri zigenewe Bundibugyo, zikiri mu magerageza abanza akorerwa ku bantu bake.
Rumwe ni ChAdOx1 rukorwa na Kaminuza ya Oxford, urundi rukaba urwa Moderna yo muri Amerika, rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA.
Ihuriro CEPI ryateye inkunga izo nkingo zombi ryatangaje ko ziteganyijwe kwinjizwa muri iri gerageza vuba.
Hazakingirwa n’abagore batwite n’abana bafite nibura imyaka 12, kugira ngo haboneke amakuru kuri aya matsinda akunze guhezwa mu magerageza.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihutirwa muri OMS, Chikwe Ihekweazu, yavuze ko hagamijwe kubona ibimenyetso bikomeye byerekana niba izi nkingo zarinda abugarijwe.

