Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatoye Mudugudu

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abandi baturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, mu Karere ka Kicukiro, mu matora y’abagize inzego z’ibanze yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Mu butumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze, byatangaje ko Dr. Nsengiyumva yagiye gutora ari kumwe n’abaturanyi be bo muri uwo mudugudu, aho abaturage hirya no hino mu gihugu bitabiriye amatora y’abagomba kubayobora mu nzego z’ibanze.

Amatora yo kuri uyu wa Gatandatu yabereye ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage bo hirya no hino mu gihugu batoye abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu n’ababahagarariye mu zindi nzego.

Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu, barimo umukuru w’umudugudu n’abashinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka, imibereho myiza y’abaturage, amakuru n’ubukangurambaga, ndetse n’iterambere.

Abaturage kandi batoye ababagomba kubahagararira mu Nama Njyanama y’Akagari, abahagarariye abagore mu Nama Ngishwanama y’Akagari, n’abagize komite nyobozi z’inama z’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’umudugudu.

Nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabitangaje, amatora y’inzego z’ibanze azakomeza gukorwa mu byiciro bitandukanye kugeza mu mpera z’Ugushyingo.

Ku wa 31 Ukwakira 2026, hateganyijwe amatora ku rwego rw’akagari, mu gihe ku wa 7 Ugushyingo hazakurikiraho amatora ku rwego rw’umurenge.

Amatora azakomeza no ku rwego rw’akarere, aho ibikorwa birimo gutoranya abagize inama njyanama n’abagize komite nyobozi y’akarere bizakorwa mu Ugushyingo.

Biteganyijwe ko inzego z’inama z’igihugu zizaba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026.

Aya matora agamije gutoranya abayobozi n’abahagarariye abaturage mu nzego z’ibanze, mu gihe abatorwa bazaba bafite inshingano zo guhagararira abaturage no kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’aho batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *