Tom Skerritt wamamaye muri filime ‘Top Gun’ yapfuye

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Tom Skerritt, wamamaye muri filime zirimo ‘Top Gun’, ‘Picket Fences’, ‘Steel Magnolias’ na ‘Alien’, yitabye Imana afite imyaka 93, azize iza bukuru.

Urupfu rw’uyu mukinnyi wamamaye cyane muri filime z’intambara n’iz’ibikorwa by’ubutwari rwatangajwe n’umuryango we mu ijoro rishyira ku wa 23 Ukwakira 2026.

Mu butumwa bwawo, umuryango wa Skerritt wagaragaje ko, uretse kuba yari umukinnyi wa filime w’icyamamare, yari n’umuntu warangwaga n’urukundo, ubugwaneza n’urwenya.

Uti “Nubwo Isi yamumenye nk’umukinnyi wa filime ukomeye, twe twamumenye kubera urwenya, amatsiko, ubunararibonye, ubugwaneza n’urukundo yazanye mu buzima bwacu. Azibukirwa ku nkuru ze zafasha abantu gukira ibikomere, bakagira intego ndetse bakarema impinduka.”

Tom Skerritt yari amaze imyaka isaga 60 akora umwuga wo gukina filime, aho yagaragaye mu zamenyekanye cyane zirimo ‘MASH’, ‘A River Runs Through It’ na ‘Ted’.

Yagize kandi uruhare mu gushinga ishuri ryigisha ibijyanye no gukora filime ryitwa ‘TheFilmSchool’, riherereye mu Mujyi wa Seattle, muri Leta ya Washington, rigamije gufasha abakiri bato kwinjira no gutera imbere mu ruganda rwa sinema.

Skerritt yavukiye i Detroit, muri Leta ya Michigan, mu 1933. Mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina filime, yabaye umusirikare mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere (US Air Force).

Yatangiye gukina filime mu 1962, ubwo yagaragaraga muri ‘War Hunt’, yakinnyemo ari kumwe na Robert Redford.

Aba bakinnyi bombi bongeye guhurira muri filime ‘A River Runs Through It’, yasohotse mu 1992, yanagaragayemo Brad Pitt.

Skerritt yatangiye kwamamara cyane mu 1970, ubwo yakinaga ari umusirikare witwa Duke Forrest muri filime ‘MASH’, ishingiye ku buzima bw’abasirikare mu gihe cy’Intambara ya Koreya.

Muri iyi filime y’urwenya, yakinnye ari kumwe n’abakinnyi b’ibyamamare barimo Donald Sutherland, Elliott Gould na Sally Kellerman.

‘MASH’ yahataniye ibihembo bitanu bya Academy Awards.

Tom Skerritt asize umugore we wa gatatu, Julie, abana batanu n’abuzukuru benshi.

Tom Skerritt yabaga yitabiriye ibirori bya sinema ari ku itapi itukura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *