Kinshasa: Umuyobozi wavuze ko Abanyaburayi n’Abanyamerika bagomba kwicwa yafunzwe
Fils Benoit Mukoko wahoze mu buyobozi bw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi nyuma yo gutangaza ko Abanyaburayi n’Abanyamerika baba i Kinshasa bagomba kwicwa.
Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Guillaume Ngefa, yatangaje ko Mukoko yafatiwe muri Komini Lemba mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 22 Ukwakira 2026.
Uyu muyobozi yasobanuye ko Mukoko wari warafatiwe ibihano byo kumara iminsi 88 atajya mu itangazamakuru, akanahagarikwa na UDPS, agomba gukurikiranwa hatitawe ko aba mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Mukoko avuga ko intwaro zishobora gutangwa ahantu hatandukanye, harimo ku bibuga by’umupira, mu nsengero no muri za kaminuza kugira ngo Abanye-Congo bazifashishe bica aba bantu.
Yagize ati “Tuzatanga intwaro no ku bibuga by’umupira. Tuzazitanga no mu nsengero. Tuzazitanga no muri za kaminuza. Abo mu Burengerazuba bari hano bizabagora kuva i Kinshasa. Bizabagora cyane.”
Yanahamagariye urubyiruko gukora imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa.
Ati “Ni yo mpamvu vuba aha, njye nk’umubyeyi w’urubyiruko, ntangiye guhamagarira abantu gukora imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Bubiligi.”
Mukoko yavuze aya magambo mu gihe umubano wa RDC n’u Bubiligi umaze iminsi urimo igitotsi nyuma y’isakwa ryakorewe mu Bubiligi ku ngo z’abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi, aho bakekwaho kunyereza umutungo.
Aya magambo yatumye Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, amwamagana, Minisitiri w’Ubutabera atangaza ko yasabye Ubushinjacyaha gutangira kumukoraho iperereza.
Ikigo gishinzwe isuku mu Mujyi wa Kinshasa na cyo cyirukanye Mukoko. Yari akibereye Umuyobozi Mukuru wungirije.
