U Rwanda mu bihugu aho umukobwa avukana amahirwe angana n’ay’umuhungu

U Rwanda rwagaragajwe mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu guha abagore n’abakobwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, ubuzima, ubukungu na politiki, ruza imbere y’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Mu busesenguzi bwakozwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) mu 2017, hashingiwe kuri raporo ya Global Gender Gap Report, u Rwanda rwari ku mwanya wa gatanu ku Isi mu kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo.

Rwaje inyuma ya Iceland, Finland, Norvège na Suède, rusiga u Bufaransa bwari ku mwanya wa 17, u Bwongereza ku wa 20 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 45.

Iyi raporo yasuzumye ibihugu 144, igamije kureba aho umukobwa avuka afite amahirwe yo kubona uburenganzira n’ubushobozi bingana n’iby’umuhungu, hatitawe ku rwego rw’ubukungu rw’igihugu.

Icyakora, World Economic Forum yasobanuye ko iyi myanya idasobanura ko abagore bo mu Rwanda babayeho neza kurusha abo mu bihugu byateye imbere, ahubwo igaragaza uko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bwagabanutse.

Uruhare rw’abagore mu bukungu rwashyize u Rwanda imbere

Kimwe mu byatumye u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ni uruhare rw’abagore mu bikorwa by’ubukungu.

Imibare yakoreshejwe muri ubwo busesenguzi yagaragazaga ko 86% by’abagore bari mu myaka yo gukora bari ku isoko ry’umurimo, ugereranyije na 56% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi itandukaniro rito mu mishahara, aho mu Rwanda umugore yahembwaga amafaranga 88 ku 100 yahembwaga umugabo, mu gihe muri Amerika yahembwaga 74 ku 100.

World Economic Forum yagaragaje ko uruhare runini rw’abagore mu bukungu rwafashe indi ntera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abagore bagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu.

Leta yashyizeho politiki n’amategeko agamije kubafasha gukomeza gukora, harimo ikiruhuko cy’amezi atatu gihemberwa abagore babyaye, nk’uko byari biteganyijwe mu gihe ubwo busesenguzi bwakorwaga.

Abagore mu nzego zifata ibyemezo

Ikindi cyashyize u Rwanda imbere ni umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko.

U Rwanda rwari rufite 61,3% by’abagore mu bagize Umutwe w’Abadepite, ugereranyije na 19,3% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ntambwe yashyigikiwe n’ingamba z’igihugu zigena ko abagore bagomba kugira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

World Economic Forum yagaragaje ko kugira abagore benshi mu buyobozi bifasha gushyira imbere ibibazo bibareba no gufata ibyemezo biteza imbere imibereho yabo.

Nubwo u Rwanda rwari rumaze kugabanya nibura 80% by’ubusumbane bushingiye ku gitsina, iri huriro ryagaragaje ko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa, birimo ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ryashimangiye ko kugabanya ubusumbane bidasobanura ko ibibazo byose byarangiye, kuko nta gihugu cyari cyagera ku buringanire busesuye.

U Rwanda rushimirwa ko amahirwe ahabwa abahungu ari nayo abahungu bahabwa kuva mu buto
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi aho umugore afite uruhare mu buyobozi bw’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *