Gambia igiye kuriha indishyi abahohotewe na Yahya Jammeh ivuye ku mafaranga yo ku nzu ye yafatiriwe muri Amerika

Abategetsi bo muri Gambia bavuze ko icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba kizakoresha umutungo wafatiriwe wa Yahya Jammeh wategetse icyo gihugu igihe kirekire, mu kuriha indishyi abahohotewe n’ubutegetsi bwe.

Akanama ka Gambia gashinzwe indishyi kavuze ko kakiriye miliyoni 2,5 z’amadolari y’Amerika – angana na miliyari 3 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda – zavuye mu igurishwa ry’inzu y’akataraboneka yo muri leta ya Maryland yahoze ari iy’uwo wari Perezida wa Gambia.

Mu mwaka wa 2022, Amerika yari yabonye uburenganzira bwo kugurisha uwo mutungo hashingiwe ku kuba warabonywe binyuze “mu mafaranga avuye mu byaha no kunyereza amafaranga ya leta muri Gambia”.

Jammeh yategetse Gambia imyaka irenga 20 nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1994 binyuze mu ihirikwa ry’ubwari buriho – icyo gihe kikaba cyararanzwe n’ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kuburisha abantu ku gahato n’ubwicanyi butemejwe n’amategeko.

Ku wa kabiri, akanama ka Gambia gashinzwe indishyi kavuze ko gashimishijwe no “kumenyesha abahohotewe, abarokotse hamwe na rubanda” ko kakiriye amadolari y’Amerika 2,573,414.10 avuye mu igurishwa ry’umutungo wa Jammeh.

Kavuze ko kiyemeje gutuma ayo mafaranga acungwa neza kandi mu mucyo, “hazirikanwa uburenganzira ndetse n’ibicyenewe n’abahohotewe hamwe n’abarokotse”.

Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow mu matora yo mu mwaka wa 2016, abanza kwemera ko yatsinzwe ariko nyuma yanga kwemera ibyavuye mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *