Irani yiyemeje guhuza Arabiya Sawudite n’umutwe wa Houthi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araqchi, yavuze ko Arabiya Sawudite n’umutwe w’inyeshyamba za Houthi zo muri Yemeni batarasubiza icyifuzo cya Irani cyo guhuza impande zombi kugira ngo intambara ihagarare.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza, Araqchi yavuze ko yasabye gufasha mu gutangiza ibiganiro by’amahoro nyuma y’uko ibitero by’umutwe wa Houthi wagabye kuri Arabiya Sawudite byiyongereye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ku bijyanye n’itangazo rya Misiri rivuga ko ishyigikiye Arabiya Sawudite mu ntambara yayo n’umutwe wa Houthi, uyu mutegetsi wa Irani yavuze ko “ubufasha bwose bwaturuka hanze bwatuma gusa ikibazo kirushaho gukomera.”
Mbere yaho, Misiri yari yatangaje ko yiteguye guha Arabiya Sawudite ubufasha ubwo ari bwo bwose yakenera kugira ngo irinde umutekano wayo.
Irani isanzwe izwiho gutera inkunga imitwe itandukanye yo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rw’ihuriro rizwi nka “Axis of Resistance” cyangwa Urunani rwo Kurwanya Abanzi. Umutwe wa Houthi na wo uri muri iryo huriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *