Umugambi wo komora Alberta kuri Canada wapfubye

Umushinga wo kwiyomora kuri Canada kw’Intara ya Alberta wapfubye, nyuma y’uko abaturage bayo batoye ku bwinshi ko bashaka gukomeza kuba mu gihugu kimwe, banga icyifuzo cyo gutangiza inzira y’amategeko yari kuganisha kuri referandumu y’ubwigenge.

Ibyavuye mu matora yabaye ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, bigaragaza ko abarenga bibiri bya gatatu by’abatoye bashyigikiye ko Alberta ikomeza kuba intara ya Canada.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yashimye ibyavuye muri ayo matora, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubumwe bw’igihugu.

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira, Carney yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kuba abaturage ba Alberta bahisemo ubumwe aho gushyigikira umugambi wo kwitandukanya na Canada.

BBC yatangaje ko aya matora yabaye nyuma y’amezi menshi y’ubukangurambaga bw’abashakaga ubwigenge bwa Alberta, intara ikungahaye ku mutungo kamere, by’umwihariko peteroli.

Abashyigikiye ubwigenge bavugaga ko politiki za Guverinoma ya Canada zijyanye no kurengera ibidukikije zibangamira iterambere ry’ubukungu bw’iyo ntara.

Icyakora, abatavuga rumwe n’uyu mugambi bashimangiye ko Canada ikeneye gukomeza gushyira hamwe, cyane cyane mu gihe ihanganye n’ibibazo by’ubucuruzi biyishyamiranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi wa Alberta, Danielle Smith, na we yashimye ibyavuye muri ayo matora, avuga ko abaturage bahisemo Alberta ikomeye muri Canada yunze ubumwe.

Yijeje ko igihe cyose azaba akiyoboye iyo ntara, nta yindi referandumu ijyanye no kwiyomora kuri Canada izongera gutegurwa.

Aya matora yateguwe nyuma y’uko itsinda rishyigikiye ubwigenge rikusanyije imikono igera ku 300.000 isaba ko abaturage bahabwa ijambo kuri icyo kibazo.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye ko Alberta iguma muri Canada bakusanyije imikono irenga 400.000.

Nubwo batsinzwe, abayobozi b’umugambi wo kwiyomora kuri Canada batangaje ko batazawuhagarika.

Jeffrey Rath, umwe mu bayobozi bawo, yavuze ko ibyavuye mu matora ari isomo rikomeye, ariko ko bazakomeza guharanira ubwigenge bwa Alberta.

Ni ubwa mbere kuva mu 1995 intara ya Canada yongeye gutora ku kibazo kijyanye no kwitandukanya n’igihugu, nyuma ya referandumu ebyiri zabereye muri Quebec mu 1980 no mu 1995, zombi zikarangira abaturage banze ubwigenge.

Umugambi wo komora Alberta kuri Canada wapfubye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *