Perezida Kagame mu biganiro byo gushimangira umubano n’u Budage
Perezida Paul Kagame yakiriye Serap Güler, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Mu butumwa byashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Serap Güler byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi bikomeza gushaka uburyo bwo kuwagura no kuwushimangira.
Ibiganiro by’aba bayobozi bije mu rwego rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, bigamije gukomeza kubaka umubano ushingiye ku nyungu bihuriyeho.


