Leta ya RDC yegetse isakwa ry’urugo rwa Tshisekedi ku Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwegetse ku Rwanda isakwa ryakorewe mu rugo rwa Perezida Félix Tshisekedi n’abo mu muryango we mu bice bitandukanye by’u Bubiligi.

Tariki ya 14 Ukwakira 2026, abashinzwe umutekano bari baherekejwe n’abashinjacyaha basatse izi ngo i Bruxelles no mu bice bitandukanye byo muri Wallonie na Flandre.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iri saka rifitanye isano n’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025, bifitanye isano n’ibyaha byo kunyereza umutungo.

Mu kiganiro na Top Congo FM cyabaye ku wa 19 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko ikibazo abantu bakwiye kwibaza mbere gishingiye ku hantu ikirego cyaturutse.

Ati “Kubera ko turi kurwana intambara y’inyabubiri. Ni bande batanze ikirego? Ni abanyamategeko bahagarariye inzego zagaragajwe nka sosiyete sivili, nubwo sitati yazo mu rwego rw’amategeko igisuzumwa.”

Muyaya yavuze ko ikindi kibazo gishingiye ku buryo amakuru y’isakwa ry’izi ngo yagiye mu ruhame, aho atekereza ko ryagombaga gukorwa mu ibanga.

Ati “Twagaragarije u Bubiligi ko tutabyemera ariko ku rundi ruhande, ndagira ngo mbibutse ko u Bubiligi ari igihugu cy’inshuti. Mu mubano wa dipolomasi nk’uyu, haba harimo inzira ubutumwa nk’ubwo bunyuramo.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yavuze ko nubwo adashobora kwinjira muri dosiye yose y’isakwa ry’izi ngo, igikomeye abonamo ari uko hakoreshejwe inzira zose zishoboka mu kwibasira no gutesha agaciro abantu bo hafi ya Tshisekedi.

Ati “Ntabwo ninjira mu birambuye kuri dosiye iri gukurikiranwa n’ubutabera ariko ni ngombwa kumva ibyo tubona nka gahunda yagutse yo gukoresha inzira zose zishoboka mu kwibasira no gutesha agaciro abari hafi ya Perezida.”

Muyaya yavuze ko ikibazo nyamukuru yabonye ari uko hashinzwe imiryango, igaragaza ko ihagarariye Abanye-Congo bo mu gice cya Grand-Katanga, noneho ngo hinjiramo umunyamategeko uzwiho guhagararira ubuyobozi bw’u Rwanda ariko ngo ntashaka kumuvuga.

Ati “Gusaka bikwiye gukorwa mu ibanga. Ariko Abanyarwanda bababa mu Bubiligi, bifatanyije n’Abanye-Congo ntavuga amazina, ni bo babitangaje mbere. Ariko ni hehe ukekwa yafashwe nk’umwere? Ihame ry’uko impande zombi zigomba gutegwa amatwi ryagiye hehe? Kandi aya mahame akora hose.”

Muyaya yavuze ko mu gihe hashakwa ubutabera, inzego ziba zikwiye kwirinda kugaragara nk’aho zikorera uruhande ruhanganye n’urundi, ariko ngo ibyo si ko byagenze ku butabera bw’u Bubiligi.

Ati “Uburyo itangazamakuru ryitwaye bigaragaza ibibazo by’uburyo ubutabera bukora kubera ko bimwe mu bikoresho byafotowe n’abakoze iperereza, nyuma ayo mafoto agaragara ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo si ubutabera. Ni ukurenga ku ihame ry’ibanga mu gihe cy’iperereza.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yasobanuye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yamenyesheje Ambasaderi w’u Bubiligi i Kinshasa iki kibazo, nk’uko ihame rya dipolomasi ribiteganya.

Muyaya yavuze ko hari Abanye-Congo bifuje ko RDC yacana umubano n’u Bubiligi kubera iki kibazo, ariko ko ibyo bitashoboka kuko ibihugu byombi bigikeneye gusigasira ubushuti bifitanye.

Yagaragaje ko ntacyo RDC yahindura ku cyemezo u Bubiligi n’u Rwanda cyo gusubukura umubano wari umaze igihe kirenga umwaka uhagaze, ariko ko uyu mubano udakwiye kwifashishwa muri iki kibazo.

Ati “Ntibikwiye gutuma abantu batekereza ko kubera ko umubano n’u Rwanda wasubukuwe, u Bubiligi bwiteguye kwemera gukoreshwa nabi cyangwa kwitwara nabi mu kibazo cyakabaye gikurikiranwa binyuze mu nzira z’ubutabera.”

Abanyamategeko b’umugore wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, baherutse gutangaza ko batunguwe n’iri saka, bahakana bivuye inyuma ibyaha we n’abo mu muryango we bakekwaho, icyakoze ngo azakorana byuzuye n’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa RDC, Anthony Nkinzo Kamole, yategetse ababikoramo bose kutongera kuvugana n’abo uri Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *