U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uri kotswa igitutu n’imyigaragambyo y’abamagana izamuka ry’ibiciro, yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, ahubwo amusaba gushyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’inzego z’umutekano kugira ngo zihangane n’ibibazo byugarije Igihugu.
Minisitiri Laurent Nuñez yatanze ubwegure bwe ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée ariko kuri uyu wa 19, ibyo biro byatangaje ko bwanzwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Nuñez yemeye ko mu mijyi imwe n’imwe abapolisi batakaje ubushobozi bwo kugenzura uko ibintu byari byifashe mu gihe cy’imyigaragambyo kandi nta myiteguro ihagije yabaye mu guteganya ibyabaye ari yo mpamvu yahisemo kwegura.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida byasabye Laurent Nuñez gufata ingamba kugira ngo haboneke amakuru yuzuye ku makosa yabaye no gushyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’inzego z’umutekano kugira ngo zishobore guhangana n’icyo kibazo.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko Laurent Nuñez akurwa ku mirimo ye, nyuma y’uko iyo myigaragambyo itangiye mu mpera z’icyumweru gishize.
Icyakora Laurent yemera ko iyo myigaragambyo yabayemo ihohoterwa n’amakosa, kandi ko ku wa 17 Ukwakira hafashwe abantu hafi 2 400 bari bahanganye n’inzego z’umutekano mu gihe hakomeretse abapolisi 1 000.
Izo mvururu kandi zaranzwe n’imirwano hagati y’abapolisi n’abigaragambya, gusahura amaduka no gutwika ahantu hatandukanye mu mijyi nka Limoges, Paris, Marseille, Lyon, Bordeaux na Limoges n’ahandi.




