Umutungo wa Félicien Kabuga uzajya he nyuma y’urupfu rwe.
Umutungo wa Félicien Kabuga, washinjwaga kugira uruhare mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ushobora kuba ishingiro ry’ikirego cy’indishyi ku barokotse Jenoside bateganya kuregera mu rukiko mu Gushyingo 2026, mu gihe hakomeje kwibazwa uko uwo mutungo uzakoreshwa nyuma y’urupfu rwe.
Kabuga yapfiriye mu Bufaransa urubanza rwe rutararangira mu Rwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Nyuma y’urupfu rwe, ibikorwa byo kumuburanisha mu rubanza rw’inshinjabyaha byarahagaritswe.
Amakuru avuga ko hari umutungo ufitanye isano na Kabuga wafatiwe mu Bufaransa, mu Bubiligi, muri Kenya no mu Busuwisi. Icyakora, uko uzakoreshwa cyangwa niba uzafatirwa ibyemezo byo kuwunyaga burundu, bizaterwa n’amategeko y’ibihugu uherereyemo.
Umunyamategeko Richard Gisagara ukorera mu Bufaransa, yasobanuye ko gufatira umutungo by’agateganyo bitandukanye no kuwunyaga burundu nyuma y’icyemezo cy’amategeko. Gisagara yavuze ko hagomba gutandukanywa gufatira umutungo by’agateganyo, kuwunyaga burundu no kuwugaruza binyuze mu manza mbonezamubano zigamije gutanga indishyi.
Abarokotse Jenoside bazasaba indishyi bagomba kugaragaza ishingiro ry’amategeko rishyigikira ikirego cyabo, banerekana isano iri hagati y’umutungo runaka n’ibikorwa bivugwa ko bifitanye isano n’ibyaha Kabuga yashinjwaga. Abazungura be bashobora gusabwa kwishyura imyenda n’izindi nshingano zemewe n’amategeko, ariko bikagarukira ku gaciro k’umutungo bazungura, bitewe n’amategeko akurikizwa.


