Umukinnyi wa filime Tiger Shroff yarashwe
Umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde, Tiger Shroff, yibasiwe n’abantu bitwaje imbunda barasa ku modoka ye mu Mujyi wa Mumbai, mu Buhinde, ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026. Abantu babiri bakekwaho kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi wa Lawrence Bishnoi batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ari bo bakoze icyo gikorwa.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Hindustan Times ku wa 19 Ukwakira 2026 avuga ko abantu batatu ari bo barashe ku modoka ya Tiger Shroff.
Uyu mukinnyi yarashwe ubwo yari atashye avuye gukina umupira w’amaguru, arakomereka ku rutugu, mu gatuza no ku kuboko kw’iburyo.
Polisi yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero, nyuma yo kumukurikirana mu gihe cy’iminsi 10 bifashishije amashusho y’abafotora ibyamamare(Paparazzi).
Agatsiko ka Lawrence Bishnoi kemeye ko ari ko kari inyuma y’iki gikorwa.
Aka gatsiko gakomeje gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi, birimo kurasa abantu, kwaka amafaranga no kwibasira abantu bazwi.
