Nyiranyamibwa Souzanne yitabye Imana

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi w’inararibonye mu muziki gakondo, Nyiranyamibwa Souzanne, yitabye Imana.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Nyiranyamibwa Souzanne, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026.

Mu itangazo umuryango we washyize hanze, wagaragaje akababaro watewe n’urupfu rutunguranye rw’uyu muhanziw’inararibonye, unamenyesha inshuti n’abavandimwe iby’iyi nkuru y’incamugongo.

Read Daily News

Uyu muryango watangaje ko gahunda zijyanye no guherekeza no gushyingura Nyiranyamibwa zizatangwa mu masaha ari imbere, kugira ngo abavandimwe, inshuti n’abandi bamukundaga bazabashe kumusezeraho bwa nyuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Nyiranyamibwa yazize.

Nyiranyamibwa yari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Telefone ko ititaba’ na ‘Ni muberwe bakobwa’.

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki gakondo, ndetse aba umwe mu bahanzi bashinze Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu muhanzi yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi, nyuma y’uko mu 1973 avuye mu Rwanda kubera itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.

Nubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga, yakundaga kugaragaza ko atigeze akunda ibihugu yabayemo kurusha u Rwanda, ari na yo mpamvu yaje gufata icyemezo cyo gutaha kugira ngo asazire mu gihugu cye.

Nyiranyamibwa yavukaga mu muryango w’abana icyenda, akaba yari afite abana bane. Umugabo we yari yaritabye Imana mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse indirimbo gakondo, Nyiranyamibwa yagize uruhare mu muziki wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ese mbaze nde?’, yakoze agaragaza intimba yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yasize ku Banyarwanda.

Urupfu rwa Nyiranyamibwa rusize icyuho mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bahanzi b’inararibonye bagize uruhare mu kubungabunga no gusigasira umuco gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *