Tanganyika: Imirwano hagati ya FARDC na wazalendo yiciwemo babiri

Mu mudugudu wa Lengwe, uherereye mu birometero birenga 80 uvuye mu mujyi wa Nyunzu, mu Ntara ya Tanganyika biravugwa ko ku wa Kabiri, itariki ya 13 Ukwakira habaye imirwano ikomeye hagati y’abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo, hapfa abantu babiri undi umwe arakomereka ku ruhande rw’inyeshyamba.

Ni imirwano bivugwa ko yatumye abaturage baho bahunga, mu gihe nta makuru ava mu buyobozi kuri iki kibazo yigeze atangazwa. Gusa, ubuhamya bwakusanyijwe na Radio Okapi muri ako gace, avuga ko ibyabaye bituruka ku makimbirane ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bivugwa ko Abashinwa bari baturutse mu kirombe cya Kaundwe giherereye mu birometero 12 uvuye mu mujyi wa Lengwe, bari batwaye imizigo ya zahabu, inyeshyamba za wazalendo zitambika imodoka zabo basaba gufungura iyo mizigo ngo barebemo. Abasirikare ba FARDC bashinzwe kurinda abo Bashinwa barabyanze bituma havuka iteranamagambo ryavuyemo no kurasana.

Umuturage wa Lengwe avuga ibyabaye yagize ati: “Imirwano yatangiye igihe abagabo b’Abashinwa bari baturutse kuri kariyeri ya Kaundwe, ku birometero 12 uvuye mu mujyi wa Lengwe, bafite imizigo ya zahabu. Abawazalendo bitambitse imodoka, basaba ko Abashinwa bafungura imizigo. Abashinwa bari barinzwe n’abasirikare banze ibisabwa na Wazalendo. Havutse impaka zaje gufata intera nyuma yaho gato.”

Abaturage bahungiye mu midugudu baturanye

Imibare y’agateganyo y’abapfuye ni babiri n’undi wakomeretse ku ruhande rwa Wazalendo. Kubera ihangana rikoreshwamo intwaro hamwe n’umwuka mubi uhoraho, abaturage hafi ya bose ba Lengwe barahahunze.

Imiryango yahunze yabonye ubuhungiro mu midugudu ihakikije, cyane cyane Mbulula, Kabeya Mayi, na Tshulumba. Sosiyete sivile muri Teritwari ya Nyunzu irahamagarira abayobozi gutabara byihutirwa kugira ngo umutekano rusange ugaruke muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *