Ukraine yongeye gutera uruganda rwa peteroli rw’u Burusiya

Ukraine yagabye igitero cya drones ku ruganda rutunganya peteroli rwo mu Ntara ya Ryazan mu Burusiya, mu gihe Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko igihugu cye kitagikomeje gahunda yo guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu yari yatangajwe na Donald Trump.

Guverineri wa Ryazan, Pavel Malkov, yavuze ko icyo gitero cyateje inkongi muri urwo ruganda rwa Rosneft. Rutunganya hafi 5% bya peteroli yose itunganyirizwa mu Burusiya, rukanafasha mu kugeza ibikomoka kuri peteroli i Moscou.

Umuyobozi wo muri Ukraine yemeje ko igihugu cye cyagabye icyo gitero, avuga ko cyasubizaga ibitero bya misile na drones by’u Burusiya byarenze ku gahenge.

Ku Cyumweru, Trump yari yatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu. Ukraine yahagaritse ibitero ku nganda za peteroli, ariko u Burusiya bukomeza kwibasira ibikorwa byayo, burimo ibigo bitanga amashanyarazi, bituma abaturage ibihumbi amagana bayabura.

Mu kiganiro na Financial Times, Zelenskyy yavuze ko kwihangana kwa Ukraine kwarangiye.

Ati “Icyemezo cyo guhagarika ibitero ku nganda za peteroli cyavuyeho. Byarangiye.”

Yavuze ko yakwemera kongera kubihagarika ari uko nibura Amerika ihaye Ukraine izindi misile za Patriot zo gukumira ibitero byo mu kirere.

Zelensky yanagaragaje ko imbogamizi zashyizwe ku bikoresho bya Starlink bikoreshwa n’ingabo ze mu kuyobora drones ari icyemezo cya politiki.

Elon Musk yavuze ko Starshield, serivisi ya Starlink igenewe ibikorwa bya gisirikare, igenzurwa na Guverinoma ya Amerika, ibyemezo bya nyuma ku mikoreshereze yayo bigafatwa na Trump.

Abayobozi ba Ukraine bavuga kandi ko bamaze iminsi badahabwa amakuru asanzwe ababurira ku bitero bya misile z’u Burusiya. Trump yahakanye ko yahagaritse guhana y’ubutasi na Ukraine.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byavuze ko ibitero bya Ukraine bibangamiye gahunda ya Amerika yo gushaka amahoro. Byongeyeho ko ibikubiye mu gahenge ku bikorwaremezo by’ingufu byari bitarasobanurwa burundu.

Ukraine yongeye kurasa ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *