Burkina Faso yasimbuje amarushanwa y’ubwiza aya siyansi
Burkina Faso yashyizeho amarushanwa ajyanye no guteza imbere siyansi asimbuzwa ay’ubwiza yahagaritswe ku wa 8 Kamena 2026.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Pulse Ghana yatangaje ko aya marushanwa mashya ya siyansi agamije gushakisha no gufasha impano z’abakobwa mu kuzamura uruhare rwabo mu bushakashatsi mu nzego zitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, hagaragajwe ko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe kugeza hongeye gutangwa andi mabwiriza mashya agamije kurengera umuco, indangagaciro n’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.
Ni nyuma y’uko aya marushanwa yikomwe n’abatari bake muri iki gihugu bayashinja gushyira imbere ubwiza bw’inyuma bw’ababakobwa bayitabiraga, kurusha ubwenge bwabo cyangwa ikindi aya marushanwa yamarira sosiyete.
Nyuma y’amezi abiri, Ibiro bya Perezida muri iki gihugu byatangije HAKILI Mousso, amarushanwa agenewe abakobwa bafite ubushobozi budasanzwe muri siyansi, bikazabatera umuhate wo gukomeza amasomo n’akazi mu bya siyansi.
Follow Politics
Ni amarushanwa yitabiriwe n’abakobwa babarirwa muri 84, bahatanye mu masomo y’imibare, ubugenge n’ubutabire. Abahize abandi bahawe ibihembo na buruse zo gukomeza aya masomo.
Nyuma y’aya marushanwa, Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yahuye n’abatsinze abashishikariza kwizerera mu bushobozi bwabo, gukomeza amasomo muri siyansi no kwiha intego zihamye mu gihe kiri imbere.
Itangizwa ry’amarushanwa ya HAKILI Mousso ryabaye urubuga rw’abakobwa ruzatuma bibanda ku masomo y’imibare, ikoranabuhanga, ubwubatsi, n’ibindi.
Mu marushanwa y’ubwiza yari azwi muri iki gihugu hari harimo irya Miss Burkina Faso, Miss Universités Burkina (ryahuzaga abiga muri za kaminuza), Miss Pog-Bedre n’rya Miss Burkina Faso France ryaberaga mu Banya-Burkina Faso baba mu Bufaransa.

Amarushanwa y’ubwiza yasimbujwe aya siyansi ndetse aba mbere batangiye guhembwa no guhabwa buruse zo gukomeza amasomo

Muri Burkina Faso, amarushanwa y’ubwiza yasimbujwe aya siyansi kugira ngo hibandwe ku bifitiye sosiyete akamaro
