Umubyizi wa 2500 Frw : Impinduka mu kuzamura abatishoboye bahabwa imirimo y’amaboko
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko muri gahunda yo kuzamura imibereho y’abaturage bari mu bukene, hatekerejwe ko amahirwe agenda atangwa ku batishoboboye bafite ingufu arimo ay’imirimo ibaha akazi, nibura umushahara wo hasi ku mubyizi wajya uba 2500 Frw, kugira ngo uyahembwa abashe kumufasha kwizamura.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 12 Ukwakira 2026, mu biganiro byateguwe na MINALOC bihuza abayobozi bafite aho bahurira n’ihangwa ry’umurimo mu turere n’abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, higwa uburyo bwo guhuza abari muri gahunda yo kwivana mu bukene n’amahirwe yose y’akazi abegereye.
Ni ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere, abayobozi b’amashami ajyanye no guhanga umurimo mu karere, abikorera ndetse na Sosiyete Sivile.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066, bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Buy Maps
Ku ngo ziri muri gahunda ya VUP, ubukene buri kuri 40,5% mu gihe zari nka 70% mbere y’uko ubu bushakashatsi bukorwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imibereho n’Iterambere muri MINALOC, Kayigana Godfrey, yagaragaje ko hari amahirwe mu gihugu no mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko ashobora gutanga imirimo, kuri ubu hakaba haratekerejwe uburyo abatanga imbaraga zabo bajya bahembwa byibura 2500 Frw no kuzamura ku mubyizi.
Yakomeje yerekana ko mu yandi mavugurura ari kurebwaho ari ukugerageza gukuraho imbogamizi zatumaga imirimo ihari mu bice runaka ititabirwa n’abahaturiye, kubera nk’urugendo rurerure rwo kuyigeraho cyangwa se ubumenyi buke bwo kuyikora bwatumaga abakayikoze binuba kuko batabonamo umusaruro, ashimangira ko ibi bizajya bishakirwa umuti.
Ati “Hari nk’aho wasangaga babwira umuturage kujya gusoroma icyayi akagenda atabizi, yasoroma gike agahembwa make, bikaba byamuca intege, ariko ubu aho kugira ngo akareke kubera ubumenyi buke, twamwishyurira amahugurwa yo gutyaza ubumenyi, ayo mafaranga akava kuri yayandi yajyaga ahabwa mu nkunga, kuko bisa no kwikorera, dore ko iyo umuturage adafite ubushobozi n’ubundi, Leta ni yo imwishyurira amashuri y’abana, mituweli no kumwubakira icumbi.”
Yakomeje agaragaza ko nk’aho byagaragara ko abaturage bagorwa no gukorera kure cyangwa hatari amarerero y’abana hajya hatekerezwa kubakwayo amacumbi cyangwa amarerero ku bana, hagamijwe kunoza imikorere y’akazi, ariko abahakorera bakazamura ubushobozi nabo bakiteza imbere.
Kayigana, yanagaragaje ko isesengura ryari ryabanje ryagaragaje imirimo irenga ibihumbi 400, ariko iyashimwe kuramba ari ibihumbi 186, kuko yagaragazaga ko nibura irimo akazi karenza iminsi 100, kandi nibura ihemba ku mubyizi 2500 Frw, ibyo yahereyeho ashimangira ko n’indi mirimo ihangwa ikwiye kuba ifite iyo shusho, kuko itameze ityo ari yo usanga idafite abayikora kuko itabazamura bikwiye.
Ku ruhande rw’abo mu nzego z’ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis, yashimangiye ko na bo bafashe ingamba zo kujya bakora ibishoboka byose mu gushaka abaturage bakennye kurusha abandi babahuze n’amahirwe abafasha kubona akazi, bityo imishinga y’iterambere ije isige itanze n’umusanzu mu kuzamura abakennye.
Yagize ati “Tugiye kurushaho kubikora neza, tureba ko abagiye ku rutonde rw’abahabwa imirimo bava mu bakennye cyane, nabo bashibuke bakazamuke.”
Yerekanye ko hari amahirwe cyangwa imishinga 19 muri Ruhango, yatanga imirimo isaga ibihumbi 13, iri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umushinga w’ibidukikije wa Green Amayaga, umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Mwogo n’indi itandandukanye yitezweho kuzamura abaturage bakennye, bikazaherekezwa no gukurikirana abakoresha bagahembera ku gihe kandi hirindwa kwambura abakoze.
Ayinkamiye Angelique, umwe mu bayobozi b’uruganda rw’umuceri rwa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yavuze ko na bo mu ngamba bafashe zirimo ko igihe bazajya bakenera abakozi mu mirimo y’amaboko ku mwero w’umuceri bazajya basaba urutonde rw’abatishoboye mu murenge, kugira ngo nabo batange umusanzu wabo muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene, ibishimangira ko iyi gahunda igiye guhurirwaho n’inzego zose.
Read Daily News
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo kugeza muri Gicurasi 2026, igaragaza ko abantu barenga miliyoni 4,7 bari bafite akazi, bangana na 53,8% by’abaturage bagejeje imyaka yo gukora, mu gihe ubushomeri bwari kuri 13,2%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imibereho n’Iterambere muri MINALOC, Kayigana Godfrey, yavuze ko mu bizibandwaho harimo no guhemba abaturage bari mu mirimo ibazamura nibura 2500 Frw ku munsi


Gitifu w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Louis, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gushyigikira abatishoboye burihuseho

Hari kunozwa uburyo burushaho gufasha abatishoboye bahuzwa n’amahirwe ahari ngo bave mu bukene birambye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu kuzamura abatishoboye mu Majyepfo.
