Zelenskyy yahamije ko yagambaniwe na Trump

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yumva yaragambaniwe nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje mu cyumweru gishize amasezerano mashya yo kugura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya.

Yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2026 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umwongereza, Piers Morgan mu kiganiro cye “Piers Morgan Uncensored”

Morgan yamubajije niba ubutegetsi bwa Trump bwaramugambaniye, Zelenskyy yasubije ati “Yego”, avuga ko ayo masezerano ari intsinzi y’ubutegetsi bw’u Burusiya.

Ati “Birababaje kuba turi gutakaza umufatanyabikorwa ukomeye.”

Mu cyumweru gishize, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye kugeza mazutu y’igihugu cye ku masoko, mu gihe Perezida wa Amerika ari gushaka kugabanya ibiciro by’ingufu mbere y’amatora yo hagati muri manda.

Icyo cyemezo cyanenzwe n’abo mu mashyaka yombi yo muri Amerika, kinatera uburakari ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burayi bisanzwe bidacana uwaka n’u Burusiya nubwo ku rundi ruhande Trump na we yagaragaje ko u Burayi bubyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya.

Ku wa Mbere, ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero bishya kuri Ukraine, nyuma y’amasaha make Perezida wa Amerika avuze ko “agahenge ko kudatera ibikorwa remezo by’ingufu” katangiye kubahirizwa. Ni icyemezo u Burusiya na Ukraine bitari byaremeje ku mugaragaro.

Mu gace k’ikiganiro yagiranye na Morgan kasangijwe kuri X, Perezida wa Ukraine yagize ati “Iki ni igihugu cyacu, umubiri wacu, urugo rwacu, abana bacu… Ni yo mpamvu bibabaza iyo Trump ahisemo uruhande rumwe.”

Zelenskyy yakomeje ati “Niba uri hagati, ugomba kuguma hagati. Ntujye ku ruhande rubi. Uru si uruhande rukwiye mu mateka. “U Burusiya bushaka ko [Trump] aba umunyantege nke. Amatora yo muri Amerika ntacyo abubwiye.”

Mu byumweru bishize, ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine zakajije ibitero byo mu kirere zigaba ku bikorwa remezo by’ingufu za buri ruhande, mu gihe ku rugamba nta mpinduka zigaragara cyane.

Ubutegetsi bwa Trump bwari bwaburiye Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burayi ko Amerika ishobora guhagarika guha Ukraine amakuru y’ubutasi no guhagarika ko ibihugu by’u Burayi biyigurira intwaro, mu gihe yaba idahagaritse ibitero igaba ku bikorwa remezo by’ingufu biri imbere mu Burusiya.

Read Daily News

Guhanahana amakuru bifite agaciro gakomeye mu gufasha Ukraine kwirinda ibitero by’u Burusiya bya misile, kuko biyimenyesha aho ibikoresho bizirasa biherereye, aho u Burusiya bushaka kurasa n’igihe ibitero biri bugabirwe, Kyiv ikitegura.

Intambara ya Ukraine yatangiye mu 2022. Kugeza uyu munsi u Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

Zelenskyy yahamije ko yagambaniwe na Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *