Hatashywe ikiraro gihuza u Bushinwa na Koreya ya Ruguru

Ikiraro gihuza u Bushinwa na Koreya ya Ruguru cyafunguwe nyuma y’imyaka myinshi gitegerejwe, ibikozwe mu gihe umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi urushaho gutera imbere.

U Bushinwa ni bwo mufatanyabikorwa ukomeye wa Koreya ya Ruguru mu bucuruzi, bukaba buyifasha guhangana n’ibihano bikomeye mpuzamahanga yafatiwe kubera gahunda yayo yo gukora intwaro itazirwa gukora.

Ikiraro gishya cyo ku Ruzi rwa Yalu gifite uburebure bwa kilometero bitatu. Gihuza Umujyi wa Dandong wo mu Bushinwa uri ku mupaka n’uwa Sinuiju muri Koreya ya Ruguru, kikaba cyitezweho kuba inzira nyamukuru yo ku butaka inyuzwamo ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Cyari giteganyijwe gufungurwa mu 2014, ariko birasubikwa ntihatangazwa ikindi gihe kizafungurirwa, nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ihagaritse kubaka imihanda n’inyubako za gasutamo ku ruhande rwayo, mu gihe umubano wayo n’u Bushinwa wari wazambye.

Iki kiraro gitanga indi nzira yiyongera ku Kiraro cy’Ubucuti hagati y’u Bushinwa na Koreya kimaze imyaka myinshi, cyubatswe hagati ya 1937 na 1943, ubwo ako karere kari karigaruriwe n’u Buyapani.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Mao Ning, yavuze ko ari “igikorwa remezo cy’ingenzi mu guhuza” ibihugu byombi, yongeraho ko iyo nzira “izarushaho koroshya ubucuruzi n’imigenderanire y’abaturage”. Yabivuze ku wa 14 Ukwakira 2026.

Mu mwaka ushize, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari 2,7$, busubira ku rwego bwariho mbere y’icyorezo cya COVID-19, ahanini bitewe n’ibicuruzwa u Bushinwa bwohereza muri Koreya ya Ruguru.

Kang Jun-young, umwarimu muri Kaminuza ya Hankuk yigisha iby’indimi n’imico by’amahanga, yabwiye BBC ko bidashoboka ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwiyongera cyane kandi mu buryo butunguranye, kuko ibihano Umuryango w’Abibumbye wafatiye Koreya ya Ruguru bigikurikizwa.

Yongeyeho ati “Koreya ya Ruguru inafite impungenge z’uko ibicuruzwa byinshi byo mu Bushinwa byayinjiramo bitunguranye, bigatuma u Bushinwa burushaho kugira ijambo ku isoko ryayo ry’imbere mu gihugu. U Bushinwa buzi neza izo mpungenge, bityo birashoboka cyane ko ubucuruzi buzagenda bwiyongera buhoro buhoro.”

U Bushinwa na Koreya ya Ruguru bimaze igihe kirekire ari ibihugu by’inshuti, bifitanye amasezerano yo gutabarana mu bya gisirikare. Ni yo masezerano yonyine y’ubwo bwoko u Bushinwa bufitanye n’ikindi gihugu.

Hatashywe ikiraro gihuza u Bushinwa na Koreya ya Ruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *