Barack Obama yagaragaje ibyo abaturage basabwa mu kubaka amahoro arambye

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama ubwo yahabwaga impamyabumyi y’Ikirenga y’icyubahiro muri Ireland y’Amajyaruguru yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage mu kubaka amahoro arambye no kwimakaza Demukarasi.


Ku wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Queen’s University Belfast, mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu guteza imbere amahoro na demokarasi.

Obama yahawe iyi mpamyabumenyi mu muhango wabereye muri Ireland y’Amajyaruguru, aho yashimangiye ko kubaka amahoro arambye bisaba ubushake, ubufatanye n’imbaraga z’abaturage bose.

Mu ijambo rye, yashimye intambwe imaze guterwa mu nzira y’amahoro muri Ireland y’Amajyaruguru, agaragaza ko amasezerano y’amahoro azwi nka Good Friday Agreement ari urugero rwiza rw’uko ibiganiro n’ubwumvikane bishobora gufasha gukemura amakimbirane yari amaze igihe kirekire.

Obama yagaragaje ko amahoro atagomba kugarukira ku masezerano y’abayobozi gusa, ahubwo ko inyungu zayo zigomba kugera ku baturage bose, hatitawe ku mateka yabo cyangwa aho bakomoka. Obama kandi yibukije ko demokarasi iharanirwa mu buryo buhoraho.

Yavuze ko kuyibugabunga bisaba uruhare rw’abaturage, kubaha ibitekerezo by’abantu bose  no gukomeza guharanira uburenganzira bwa buri wese.

Yasabye cyane urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza, arushishikariza kutadohoka ku mahame y’amahoro, ubumwe n’ubwuzuzanye.

Ni mu gihe abanyeshuri, Obama yabasabye gukomeza kuba intangarugero no kuyobora impinduka nziza mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.

Iyi mpamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ije ishimangira ubutumwa bwa Obama bushingira ku kwimakaza ubwumvikane ubufatanye n’ubuyobozi bushyira imbere inyungu z’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *